NASOMYE URUPFU
Yratangiye:Nitwa Aline ntuye I kigali. Mfite imyaka 22. Ndangije amashuri yisumbuye naratsinzwe biba ngombwa ko nsubiramo(candidat libre) mu gihe natahaga mva ku ishuri umusore yanciyeho mu modoka nziza ya jeep ageze imbere asubira inyuma ati nguhe lift sister, sinari kwanga dore ko natahaga kure kandi ibibazo byimibereho byari hatari nayo gutega ntayo nabonaga.
Twarajyanye turibwirana rwose numva ndamwishimiye dore ko yari n’umukire ari na smart yambaye veste. Yazaga kumfata kenshi ku ishuri, nakenera 100,000 agahita yohereza 500,000 nuko,… ndagenda ndacya, mba umukobwa w’umusirimu benshi batangira kunyirukaho.
Arakomeza ati: “UMUNSI NTAZIBAGIRWA”
Kera kabaye arampagara ati cherie ejo wazansuye. Ntazuyaje nti nzaza nka saa cyenda. Umunsi watinze gushira, mba nditeguye ntega akamoto kuko yabaga Nyarutarama ngezeyo mpasanga umusekirite na confidence nyinshi nti nje gusura boss. Umusecurite yankubise amaso nikimero kidasanzwe ati: wambabariye mwana wa mama ukisubirirayo ukareka ibyo ugiyemo ko utabizi, nagasuzuguro kenshi nahise mpamagara cheri, ahita abwira security ngo andeke ninjire. Mbega inzu!! Kuva kuri portaille kugera ku cyumba inzugi zose zari automatique kuko ninjiye ndi kuri phone agenda anyobora mpaka ngeze mu cyumba cye. Mpageze, mbega ibyo nabonye! Ni agahoma munwa.
Ati: “NASOMYE URUPFU NSOMA N’ICYO NAKWITA UMUZIMU”
Mpageze ntiyazuyaje yahise akuramo imyenda. Mbega imyenda yambaraga! Amashati 6 namapantaro 5. yamaze kuyikuramo uwo nabonaga ari umusore nsanga angana nurudodo, ninayo mpamvu yahoraga yambaye veste kuko yabaga yambaye amashati menshi.
Iyo biba ibyo gusa. Wakwibaza impamvu yambaraga imyenda myinshi, yari yirwariye icyitwa ibibyimba binini kandi byinshi umubiri wose binyenya amazi akanga ko imyenda itoha. Ubwo yahise ambwira ati: ibintu ni 2; either turaryamana (gusambana) cyangwa usome bino bibyimba byanjye kandi ndwaye SIDA. Narebye hirya no hino mbura aho nerekera ndarira.
Nasabye, ati umusecurite yakubujije uranga kandi niyo nakureka ntiwabona aho uca usohoka. Yarandetse ndarira nkanyuma yamasaha 2 bwari butangiye kwira mpitamo kwonka ibibyimba.
Nonse kimwe cyo murubavu nka 2 munites ndaruka nayo nonse kugeza ubwo angirira impuhwe ati geza aho. Yampaye check ya 5,000,000 ati genda uzaguremo isanduku kuko ubu nawe ubaye nkanjye. Naratashye ndagenda mba ikiragi nyuma mbaho mu marira adashira, nyuma mbibwira murugo bihutira kumpimisha basanga ndi muzima.

Ahwiii, nariruhukije nyuma twagiye kureba aho yari atuye ngo duhuruze police dusanga nta muntu ukihaba. Nazinutswe icyitwa umusore wese n’umugabo aho ava akagera none ndabona ngiye kuba umu kubanyi “lesibienne”.
Yabikoze benshi muri iyi kigali ariko baryumyeho. Mbagiriye inama bakobwa bagenzi banjye mwitondere abasore babakire bari hanze aha, kandi niba warahuye n’iki kibazo nahuye nacyo wakwihutira kwisuzumisha, birashoboka ko Imana yo mu ijuru yakurinze muri iyo nzira wanyuzemo, ba umugabo umenye uko uhagaze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


