Ubuhinde bwahaye u Rwanda impano ya toni 100 z’imiti (AMAFOTO)

Sangiza iyi nkuru

Ibikubiye mu biganiro byahuje perezida Kagame na minisitiri w’intebe w’Ubuhinde basezeranye imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi ndetse ukanaguka ukagera ku mugabane w’Afurika wose muri rusange, byabereye mu mu ruzinduko umukuru w’u Rwanda n’itsinda bajyanye bakomereje kugirira muri iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuhinde bwesezeranyije u Rwanda kunoza umubano w’ibi bihugu byombi mu buryo buruse uko byari bibanye, kugirango ibi bigerweho perezida Kagame yahaye ikaze Ubuhinde kuba bwafungura Amabasade yabwo i Kigali
Guverinoma y’Ubuhinde yashimiye u Rwanda ku ntabwe igaragara igihugu cyateye mu iterambere kuri ubu u Rwanda rukaba rugeze ku rwego rwo kuba ihuriro ry’ibikorerwa mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
32103304711_e528d17a92_z
Leta y’Ubuhinde kandi yashimiye iy’u Rwanda ku kuba rwarateye imbere ubu rukaba rwakira ibirori n’inama mpuzamahanga zikomeye zitandukanye zirimo izo rwakiriye muri 2016 nka AU Summit, kuba rwarakiriye igikombe cy’Afurika mu mupira w’amaguru ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2016), inama mpuzamahanga ku bucuruzi muri Afurika n’izindi zitandukanye.
Ubuhinde bwanashimiye u Rwanda kuba rwarabaye urwa 25 mu gushyira umukono ku mushinga wa minisitiri w’intebe w’Ubuhinde ugamije kuzamura ingufu zikomoka ku mashanyarazi “International Solar Alliance.” Aba bayobozi bombi bemeranya ko uyu mushinga ari ingirakamaro kuko ugamije kongerera imbaraga mu ikorabuhanga ryo ku isi.
Aba bakuru b’ibihugu banishimiye ko kuri ubu hari ibigo by’amashuri 35 byo mu Rwanda mu duce tw’icyaro bikoresha ingufu zikomoka ku zuba.
Perezida Kagame yashimiye Ububihinde bwashinze ikigo gifasha urubyiruko ruri mu biruhuko kwitoza gukora imirimo y’ingufu no kwihangira imirimo cyatangiye gukorera mu Rwanda kuva muri Mutarama 2015 i Kigali.
32102782901_39e2d541c5_z
Minisitiri w’intebe Modi na perezida kagame bagaragaje icyizere bafitiye umushinga wo kuhira ibihingwa byoherezwa hanze no kuwagura binyuze mu nguzanyo ya miliyoni 120 z’amadorali y’Amerika,akazakoreshwa mu kuzana ibyangombwa byo kuhira ahantu hareshya na hegitari 41,190 z’ubutaka buhingwa, banemeranya kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga uzakorerwa mu Rwanda. Uyu mushinga n’umara gushyirwa mu bikorwa uzarohereza abakora akazi k’ubuhinzi kubona amazi bifashisha mu buhinzi bwabo, bizatume n’umusaruro wiyonera ku buryo bugaragara.
Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira igihugu cy’Ubuhinde ku musanzu cyatanze mu iyubakwa ry’urugomero rw’amashyanyarazi rwa Nyabarongo kuri ubu rutanga megawati z’umuriro 28 rwuzuye rutwaye miliyoni 80 z’Amadorali y’Amerika.
32072835442_f14b4ab52f_z
Ubuhinde bwemereye u Rwanda ko bwiteguye gusubukura phase ya kabiri ku rugomero rwa Nyabarongo, n’indi mishinga yose batera inkunga mu Rwanda ikaba yakwagurwa.
Minisirtiri w’intebe w’Ubuhinde yageneye u Rwanda impano ingana na toni 100 z’imiti ndetse na miliyoni y’Amadorali y’Amerika yo kugura ibikoresho bwo mu buganga.
U Rwanda n’Ubuhinde basanga iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije ikiremwa muntu, Abategetsi b’ibihugu byombi bemeranyije ubufatanye mu guhangana n’iterabwoba uko ryaba risa kose, aha bavuze ko nta kwihanganira iterabwoba na guke kugomba kugaragara muri ibi bihugu byombi.
U Rwanda rwaboneyeho n’umwanya wo gushomira Ubuhinde ku ruhare bugira mu gutoza abasirikare b’u Rwanda.
Kuba kuri ubu indege za Rwandair yo mu Rwanda zisigaye zijya muri Mumbai mu Buhinde zidahagaze ahandi hantu nacyo cyafashwe nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakuru b’ibi bihugu byombi bemeranyije kandi kurushaho gutera imbaraga umubano w’ibi bihugu byombi ushingiye ku muco, ubukerarugendo, ubusabane bw’abaturage babyo cyane cyane urubyiruko, Perezida Kagame yanaboneyeho umwanya wo kurarika abashoramari bo mu Buhinde kuza gushora imari yabo mu Rwanda cyane cyane bakibanda mishinga ifitanye isano n’ibyikirere.
U Rwanda ruri kwitegura narwo kuzakira bamwe mu bayobozi ba guverinoma y’Ubuhinde bazasura u Rwanda ku matariki azatangazwa mu minsi iri imbere.
31380932954_cf4e179faf_z 31411410143_e7451246fb_z 31411915583_b158576cbf_z 32183398266_61732e1925_z
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *