Uko imyaka yagiye yicuma mu mateka y’u Burundi amoko yagiye ahabwa intebe ndetse akanashingirwaho mu mirimo, by’umwihariko ubu mu gisirikare n’igipolisi bukagaragara nk’ashobora kuzabyara amahari.
Muri iki gisirikare cy’u Burundi hamaze iminsi humvikana isezererwa rya bamwe mu basirikare, ifungwa, iyicwa, kwinjiza abasirikare bashya,…ibi birakorwa ariko cya kintu cy’amoko kikagarukwaho cyane.
Amoko mu gusezerera abasirikare no kubinjiza
Mu gusezerera abasirikare byagarutsweho kenshi, aho ibinyamakuru by’i Burundi bitangaza ko ubu abarimo gukubitwa umweyo ari abahoze mu gisirikare cya kera EX FAB,mbere y’amasezerano yo muri 2005 yo kuvanga ingabo, igisirikare cyari kigizwe cyane n’umubare munini w’Abatutsi.
Nk’uko bitangazwa na RPA ( Radio Publique Africaine ), ngo ubwo bavangaga ingabo abari abasirikare ba Leta aribo FAB (Forces Armées Burundaises) bari bagizwe n’umubare munini w’Abatutsi bavanzwe na PMPA (partis et mouvements politiques armés) bari bagizwe cyane n’umubare munini w’aba FDD b’Abahutu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izo ngabo zimaze kuvangwa nk’igisirikare kimwe cya Leta (FDN) byemejwe ko mu kwinjiza mu gisirikare imihini mishya bazajya bakora ku mpande zose, 50% Hutu na 50%Tutsi.
Kugeza magingo aya ni uko abasirikare bashaje mu gisirikare ndetse banafite uburambe, ari aba EX FAB ndetse ubu ari nabo barimo gusezererwa cyane, rimwe na rimwe kubera imyaka bagezemo, ubu imihini mishya ikinjira yiganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu.
Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko byibura buri mwaka abasirikare (EX FABA) bari hagati ya 300 na 400 basezererwa, ibyo ngo bikaba byarakurikiwe n’ihohoterwa, gufungwa, kwicwa, guhunga kw’aba basirikare nyuma yaho havukiye imvururu zishingiye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Muri 2016, Perezida wa Sena , Révérien Ndikuriyo na Lt Gén Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo batangiye itegeko mu ruhame basaba gukora ibarura rusange mu gisirikare rishingiye ku moka, bavuga ko bashaka kuringaniza imibare y’abasirikare bagendeye ku moko, bemeza ko Abatutsi bakiri benshi mu gisirikare kurusha ubundi bwoko.
Nyuma y’iryo barura nibwo habayeho gutanga amatangazo yo kwinjiza abasirikare bashya, iki kinyamakuru gitangaza ko 60% binjijwe nk’imihini mishya ari Abahutu naho 40% baba Abatutsi.
Ubwo abshakaga kwinjira mu gisirikare bari bakomeje kwiyandikisha, Col Baratuza Gaspard, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko Abatutsi bakomeje kuba bake, ko imibare y’abakenewe iri hasi cyane ndetse anavuga ko Abahutu aribo benshi, Abatwa bakaza ari bake cyane nk’uko bisanzwe.
Ese kwimakaza amoko mu Burundi byaba bibwubaka cyangwa birabusenya?
Aho u Burundi bugeze ubu, usanga ikintu cy’amoko kigifite ijambo cyane mu nzego zose, kugera naho utubari twitwa utw’ubwoko ubu cyangwa buriya, no mu bitutsi ugansanga bakibitukana.
Ariko nyamara nk’u Burundi n’u Rwanda, nk’ibihugu bisa nk’ibihuje umuco, kimwe cyakabaye kigira ku kindi, isomo ryiza rikava hakurya rikagera no hakuno.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abakurikiranira hahi ibya politiki, kenshi usanga bagaya uku kwimakaza amoko mu Burundi, bakabivuga bashingiye ku cyo yabyariye Abanyarwanda, kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi kandi byagiye bigaragarira muri izi nkundura zimaze iminsi, aho inkuru yasakaraga ko hishwe umusirikare wo muri ubu bwoko, abaturage bagashyuha imitwe, intego ari iyo kwihorera, kera kabaye ukumva hishwe uwo mu bundi bwoko.
Ikindi benshi bagarukaho, u Burundi bukeneye abayobozi bakarishye, byanashoboka bakagira ibyo bahindura mu Itegeko Nshinga, kuvuga ko mu gisirikare n’igipolisi hazajyamo imibare ingana uko y’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa bikavaho, mu nteko naho bikavano ndetse no mu zindi nzego za Leta n’izabikorera.
Unagarutse inyuma mu buzima busanzwe, akazi gakorwa n’umuntu uko agashoboye, yarakigiye cyangwa se yarahuguwe, ntabwo akazi gakorwa kubera icyo uricyo, ko uri mu bwoko ubu cyangwa buriya.
Uretse no kuba aya moko ashobora kuryanisha abenegihugu, anadindiza iterambere ry’igihugu, kuko buri wese aba akurura yishyira anashyira abo bahuje ubwoko, kurusha uko yakora akorera igihugu cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


