Umunsi Mukuru w’Ubunani wa 2020 waranzwe n’ibyishimo muri rusange aho abenshi bagiye guhura n’imiryango yabo ari nako benshi bagaragara mu mihanda no mu tubari basinze, aho ingumi zavuzaga ubuhuha ndetse n’indirimbo z’Ikinyarwanda mu rusengero i Kampala. Muhima/Nyarugenge Aho Bwiza.com yageze mu Kagari k’Amahoro, Kabasengerezi na Nyabugogo yabonye benshi bishimye basabana. Gusa hari abari basinze, barangwa no guhohotera abandi. Ku Muhima ahitwa kwa Kiruhura, umugabo yifashe afata ikofi aritera umugore byagaragaye ko yari amusagarariye. Bwiza.com yabashije kubona abagabo babiri bakomeretse bivugwa ko baguhe ahari gukorwa umuhanda mu Mudugudu w’Inyarurembo. Kinyinya/Gasabo Umunyamakuru wa Bwiza.com wageze muri aka gace kwari ugusabana. Bigaragara ko bizihiza ubunani kurusha noheli. Ugerageje kureba mu bice bitandukanye usanga Ubunane abaturajye babukunda kurusha x-mass kuko barara hanze bategereje ‘fireworks’ bagasoza umwaka babyina kabone niyo baba baburaye aba yishimira ko asoje umwaka amahoro. Nyamirambo ku rya nyuma Bamwe baraye mu tubari barya, banabyinira ayabo biyushye akuya mu gihe cy’umwaka wose bishimira ko bagihumeka. Abandi bahitamo gusoreza umwaka mu ngo bari kumwe n’inshuti n’imiryango, mu gihe abandi barangirije umwaka mu nsengero bashima Imana ko ikibatije ubuzima banayisaba gukomeza kubarinda. Akarere ka Musanze Ubunani ni umunsi mukuru abantu bose bizihirizamo itangira ry’umwaka mushya, baba abayobotse Imana, abatayemera ndetse n’abatajya gusenga. Mu karere ka Musanze, kwizihiza ubunani kuri bamwe bitangizwa n’amasengesho atangira mu gitondo kare tariki ya 1 Mutarama, akarangira mbere y’igihe asanzwe arangirira kugira ngo abakirisitu bajye kurya amafunguro baraye bateguye, abandi bakajya kuyategura ubwo. Abatajya gusenga, bayoboka aho banywera (mu tubari), hakaba n’ubwo biriwemo banywa, babyina, bishimira ko bageze mu wundi mwaka. Mu ntara y’amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Musanze uwizihiza Ubunani neza ni ufite inyama mu rugo, kuko bamwe mu baturage bibumbira mu mashyirahamwe, bagakusanya amafaranga bazaguramo inka mu gihe umwaka urangiye, icyo gihe cyagera bakayabaga, bakagabana ku buryo hari n’utahana ibiro bigera mu 10 by’inyama. No muri uyu mwaka wa 2020 ni ko byagenze kuko muri aka karere habaruwe amatungo 354 yagombaga kubakwa ku munsi ubarinzira tariki ya 1 Mutarama harimo inka 347, ingurube 2 n’intama 5. Birashoboka ko aya matungo yiyongereye kuko hari n’abatayabaruza. Hari imiryango yateguye ibinyobwa nk’ubushera, ibigage, Fanta, Primus n’zindi mu ngo, izi zose zigenewe umunsi w’Ubunani. Umutekano wari wose mu masaha y’umugoroba mu mugi wa Musanze kuko hagendaga abantu bake ndetse n’ibinyabiziga bike. Abenshi bari batashye mu ngo zabo, bagiye gusabana n’abo mu miryango yabo. Kuri amwe mu mahoteli haberaga ibitaramo. Nta munyonzi wemerewe gutwarira igare mu muhanda w’uyu mugi mu masaha y’umugoroba kubera ko nta matara abamurikira bafite ku magare yabo. Uwarengaga kuri aya mabwiriza, abashinzwe umutekano bafataga igare rye bakaritwara mu modoka yabo. Mu muhanda Camp Muhoza-CPNDF-Kariyeri-Gare. Umunyamakuru wa Bwiza.com yanyuze ku bitaro bya Kanimba, aho yahuye n’umunyonzi umwe wavugaga ko amaze gufatirwa igare afite agahinda. Undi bamufatiye hafi no kwa Kanimba mbireba, agerageza gusaba imbabazi ariko ntibyakunda. Kampala/Uganda Umunyamakuru wacu uri i kampala yakomeje gucungana n’isaha ya saa sita ngo imyaka ibisikane usojwe n’utangiye, abikoreho inkuru uko byagenze. Yaje kwibwa n’agatotsi akangurwa n’ibishashi (fireworks) n’induru z’abaturage ashidukira hejuru agira ngo yatewe n’amabandi yitwaje intwaro. Ahitwa Nakulabye, hapfuye abantu batanu bazira guhangana n’abashinzwe umutekano baburizagamo ibikorwa byo kwiba kuri uyu munsi mukuru w’ubunani. Abandi nabo batatu bahiriye mu nzu ahitwa Rubiri ku mpamvu zitaramenyekana. Muri rusange hakaba hatawe muri yombi abantu bagera kuri 226, ku byaha bitandukanye ariko byose bifitanye isano n’umutekano nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa polisi muri Kampala, aho ibyo byaha byakorewe. Habayeyo gushimira Imana ko basoje umwaka amahoro. Uyu wa 1 Mutarama 2020 munsi mu gitondo misa n’ibiterane bisaba Imana kuzabarinda uyu mwaka dutangiye. Mu rusengero rumwe baririmbye indirimbo imenyerewe nk’iy’Isi. ibintu bitamenyerewe mu nsengero. Ni indirimbo y’Impali yitwa bonane. Muri rusange, umwaka mushya wa 2020 bigaragara ko wagenze neza. N’ubwo nta byera ngo de ariko ni byiza gutangirana icyizere ko ibintu bizagenda neza.

Imfungwa n’abagororwa muri Gereza ya Mageragere bishimira iminsi mikuru



