Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Gatsinzi U. Nadine, asanga ibibazo by’ihohoterwa mu ngo bigiterwa n’imyumvire mibi ku buringanire. Hari abumva ko umugore yigaranzuye umugabo, nyamara siko bimeze, « ahubwo umugore yahawe uburenganzira nk’umuntu ».
Ubwo yafunguraga amahugurwa y’abanyamakuru ku birebana n’ihohoterwa, Gatsinzi Nadine yagarutse ku ruhare rw’umuryango nyarwanda mu kwimakaza ihohoterwa. Ababyeyi bakarihishira, abaturanyi bagaceceka, ubuyobozi bugahuza abarikora n’abarikorerwa ngo biyunge. Aya mahugurwa yakozwe ku bufatanye bwa Rwanda Women’s Network n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAXPRESS.
Muri aya amahugurwa kandi, harebwe amoko y’ububasha bukoreshwa nabi, itandukaniro rya Gender n’igitsina, amoko y’ihohoterwa n’ingaruka zaryo.Gatsinzi Nadine ati « kuba umugore yagira umutungo, akazungura, akagira konti muri banki ; ni uburenganzira bwe nk’umuntu, si ukwigaranzura umugabo ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gatsinzi Nadine, avuga ko « umwana w’umukobwa angana n’uw’umuhungu, kubyara umukobwa si uguca umuryango. Kubyara umukobwa si ishyano, ni umugisha ». Aha ashimangira ko imirumbire y’abana ari imwe.
Yihanangirije abagore bahishira ihohoterwa, amakuru ntagere ahabugenewe ngo babone ubufasha, mu gihe Isange One Stop Center ziri hose mu gihugu, kandi ubufasha bwazo butishyuzwa.
Ikibazo cy’imyumvire
MIGEPROF na Rwanda Women Network basaba abanyamakuru gufasha abagize umuryango nyarwanda guhindura imyumvire, ibintu bikarushaho guhinduka. « Kera ngo nta mugore waryaga ihene, mu myambarire ngo nta wambara ipantaro, ariko uko ibi byahindutse n’ibindi birashoboka, gusa bisaba igihe », Kayitesi Goretti, ushinzwe kurwanya ihohoterwa, muri MIGEPROF.
Ku birebana n’itandukaniro rya Gender n’igitsina, abanyamakuru n’abafashamyumvire basanga Igitsina umuntu akivukana, akabaho akanagipfana. Nyamara Gender, ni uburyo umuryango mugari uha agaciro ibitsina binyuranye, guhera mu bwana kugeza mu busaza.
Umwe mu bahugurwa ati « Ni gute umukobwa mu rugo yigishwa guteka wenyine, ariko wagera mu mahoteri akomeye ugasanga hateka abagabo ? Bivuga ko iyo bigeze mu gukorera amafaranga umuhungu akora iby’umukobwa ». Akomeza agira ati « niba hari abakobwa bakama inka, basigaye batwara indege, n’abagabo bashobora gucunda , bakoza ibyanzi».
Umukozi wa Rwanda Women’s Network, Badacoka Richard yemera ko kurwanya ihohoterwa ari urugamba, kandi rusaba ubufatanye.
Ati « Dufatanije twese birashoboka : inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, itangazamakuru n’abikorera. Muri gahunda yiswe Indashyikirwa, twemera ko buri wese afite ububasha, tugaharanira ko budatsikamirwa. Nta n’umwe wifuza kubaho nta bubasha afite ».
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


