Inkuru yasakaye kuri iki Cyumweru mu by’intambara , aravuga ko Ukraine yarashe ibigega byinshi bya Peteroli by’u Burusiya ikoresheje indege zitagira abapilote. Ni mu gihe u Burusiya nabwo bavuga ko bwahanuye ebyiri muri zo.
Izi ndege za Ukraine zarashe ibigega bya peteroli mu karere ka Kursk mu Burusiya nk’uko byemejwe n’umutegetsi wo mu Burusiya kuri iki cyumweru.
Ni nyuma y’uko kuri murandasi hasohotse amashusho yerekana ibirimi by’umuriro bizamuka mu kirere mu masaha ya mu gitondo.
Guverineri w’intara ya Kursk, Aleksei Smirnov, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko ibigega bitatu bya lisansi byafashwe n’inkongi y’imuriro iturutse ku gigasu cyarashwe n’indege yo mu bwoko bwa drone.
Yavuze ko Inzego zitandukanye zagerageje kuzimya ibigega bibiri ariko ikindi kirakongoka. Smirinov yavuze ko abantu 82 n’ibikoresho 32 bizimya umuriro byari byifashishijwe kuzimya iyo nkongi.
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko yashoboye guhanura ebyiri muri izo ndege zo mu bwoko bwa drone zari zagabye igitero mu karere ka Kursk gahana imbibe na Ukraine.
Ukraine ifata ibikorwa remezo bya peteroli n’intego yemewe kugabwaho igitero mu rwego rwa gisirikare bityo ikaba yaratangiye kugaba ibitero nk’ibi ku burusiya mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ikoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drones zirasa kure ku intego ziri imbere mu Burusiya.
Ikinyamakuru, Ukrayinska Pravda, cyandikirwa muri Ukraine ejo cyatangaje ko Ukrine idasiba kugaba ibitero ku nganda ziyungurura peteroli n’ibigo bya gisirikare mu Burusiya.
Cyavuze ko imwe mu ndege zayo zo mu bwoko bwa drone iheruka kurasa ikigo kiyungurura peteroli mu karere ka Ryazan mu Burusiya.
Putin aherutse gutangaza ko atazigera ahwema kwivuna Ukraine mu gihe yaba ikomeje guhabwa ubufasha na Amerika.


