Uburyo 17 abakobwa bakoresha ngo bagire amabere meza

Sangiza iyi nkuru

Hari ubwo usanga abantu benshi binubira imiterere y’amabere yabo, ugasanga bakabya kwambara imyenda ibafatiriye cyangwa ubundi buryo bubangamye ku mubiri w’umuntu. Abahanga bavuga ko ibintu bya mbere bikwiriye kwirindwa ari ukurya bidafite gahunda, imyitozo ngororangingo ikabije no koga amazi ashyushye kenshi. Ariko by’umwihariko batanze inama zigera kuri 17 zagufasha.
amabere

  1. Inama ya mbere batanga ni uko umuntu agomba kureka umugongo we ukema kandi buri munsi
  2. Kwambara udufata-mabere bita soutien tujyanye n’uko amabere angana no kwirinda urwikubano urwo ari rwo rwose ku gituza.
  3. Koga amazi akonje ku mabere cyagwa umuntu agakoresha agatambaro karimo barafu mu gihe adakunze koga amazi akonje.
  4. Kwambara agafata-mabere igihe cyose uri gukora imyitozo ngororangingo.
  5. Kwambura kenshi ibiba biyafashe kugira ngo amaraso atemberemo neza ndetse n’uturemangingo tube duhagaze neza.
  6. Kuryamira umugongo kugira ngo utaryamira igituza mu gihe cy’ijoro.
  7. Kwirinda imyitozo ngororangingo ituma wicugusa cyane.
  8. Kutamara igihe kinini ku zuba mu gihe utikingiye.
  9. Kutikorera ibintu biremereye.
  10. Gudakorakora cyangwa kumasa amabere ku buryo burengeje urugero. Batanga inama ko ushaka massage yayo yakoresha kereme yabugenewe kandi akayamasa mu cyerekezo cy’uruziga.
  11. Kwegeranya amabere hamwe n’amaboko akubiranye ukayamasa uyazana mu cyerekezo cy’isura yawe.
  12. Kutaba mu mazi ashyushye igihe kirekire igihe uri kwiyuhagira.
  13. Kudaterura ibyuma biremereye cyane cyangwa binarengeje urugero.
  14. Kwirinda poroteyini nyinshi mu biryo ufata.
  15. Gukura amaboko inyuma ku badamu bafite amabere manini ngo bibafasha kuba yagira urugero rudakabije mu bunini.
  16. Koga ugaramye muri pisine cyangwa se mu yindi migezi ndetse no kwirinda koga mu buryo butuma igituza cyawe cyikubana n’amazi cyane.
  17. Kuryamira ikintu gitambitse ugashyira amaguru yawe ku butaka amasegonda make ukimenyereza guhora wemye ndetse ibi ngo bifasha mu kugira forume nziza y’ambere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *