Uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyangugu

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’umwaka wa 1991 nyuma y’iyemerwa rya politiki ishingiye ku mashyaka menshi, MRND yafashe bamwe mu rubyiruko rwayo iruhuriza mu mutwe witwara gisirikare witwa Interahamwe. Uwo mutwe utangira washingiwe i Kigali ariko uza gukwira mu gihugu hose harimo n’uduce tunyuranye twa Perefegitura ya Cyangugu.

Igitekerezo cyo gushyiraho Interahamwe kigeze i Cyangugu, hashyizweho inzego z’ubuyobozi bwazo kuva ku rwego rwa Perefegitura kugera ku rwego rwa Serire. Buri muyobozi yafashaga gutoranya abazajya mu nterahamwe kandi agakurikirana ibikorwa byazo.

Ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu, muri Kamena 1993, Komite Nyobozi ya MRND yashyizeho Komite y’Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura. Icyo cyemezo cyashyizwe mu bikorwa na Nteziryayo Siméon wari Perezida wa Bureau ya MRND muri Perefegitura ya Cyangugu.NyandwiChristophe wakomokaga mu yahoze ari Komini Karengera, ubu ni mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke yahise aba umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura ya Cyangugu.

Umugambi wo gukangurira Interahamwe kwitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’Interahamwe ku rwego rwa Perefegitura Nyandwi Christophe yawukoze afatanyije na Bareberaho Bantali Rypa wabaga muri Segiteri Gihundwe, ubu ni mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi. Bareberaho Bantali Rypa yari Perezida wa CDR muri Perefegitura ya Cyangugu. Nyandwi Christophe afatanyije na Perefe wa Cyangugu Bagambiki Emmanuel hamwe n’ababurugumesitiri bashyizeho Interahamwe mu bice byose bya perefegitura.

Ibikorwa by’Interahamwe mu yahoze ari Komini Kamembe byakurikiranwaga na Nyandwi Christophe wari unazikuriye ku rwego rwa Perefegitura afatanyije na Kimputu Salumu Waziri wari umucuruzi ukomeye i Kamembe, akaba yari ashinzwe gukusanya imisanzu yo kwita ku mibereho yazo.

Komini Kamembe yagiraga kandi insoresore zibumbiye mu mutwe wiyise Abakaridinari wakoreraga ku Nkanka ukuriwe na Nkurunziza Frédéric.

Interahamwe zo muri Komini Cyimbogo zari zikuriwe na Rubayita Pascal wari usanzwe ari Assistant Burugumesitiri wa Komini Cyimbogo. Umugambi wo gukangurira Interahamwe kwitegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yawukoze afatanyije na Bideri Augustin wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Komini, akaba yari asanzwe ari umuganga w’amatungo, hamwe na Murengezi Cyprien wayoboraga Uruganda rwa SONAFRUITS.

Gukangurira Interahamwe kwitegura no Gushyira mubikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komini Gishoma byakozwe na Rwakana Vénant wari Perezida wa MRND ku rwego rwa Komini Gishoma, akaba yari asanzwe ari Moniteur-Agri muri Komini. Rwakana Vénant yafatanyije na Nkubito Jean Chrysostome wari Burugumesitiri wa Komini Gishoma.

Interahamwe zo muri Komini Bugarama zari zikuriwe na Yusuf Munyakazi. Gukurikirana ibikorwa by’Interahamwe Yusufu Munyakazi yabifashwagamo na Ndutiye Athanase wahinduye amazina akitwa Tarake Aziz Makuza nyuma yo kuba umuyoboke wa Islam avuye muri Catholique.

Muri Komini Nyakabuye umutwe w’Interahamwe zaho wari ukuriwe na Munyentarama Alphred. Interahamwe za Komini Nyakabuye zifatanyije na Burugumesitiri Nsengumuremyi Diogène na Superefe wa Superefegitura ya Bugumya Nsengimana Etienne banogeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino muri Komini Nyakabuye bajya no kwica Abatutsi i Mibirizi muri Komini Cyimbogo, i Nyabitimbo muri Komini Karengera n’ahandi.

Muri Komine Gisuma gushyiraho no gukurikirana ibikorwa by’Interahamwe byakozwe na Nsabimana Callixte wari umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Shagasha afatanyije na Nsengumuremyi Fulgence wari Burugumesitiri wa Komini Gisuma na Habamenshi Michel wari umwarimu i Gitwa.

Interahamwe zo muri Komini Gafunzo zari zikuriwe na Katamobwa Etienne wari usanzwe akora imirimo y’ubucuruzi. Komini Gafunzo yari ifite kandi itsinda rikomeye ry’Interahamwe zabaga i Nyabitekeri zikuriwe na Uburiyemuye Epimaque bitaga PIMA wakomokaga mu yahoze ari Segiteri Bugeza, akaba yari yarahawe imyitozo ya gisirikare mu gihe cy’iminsi 15.

Interahamwe zo muri Komini Kagano zari zikuriwe na Rurangangabo Pascal wari waravuye mu gisirikare naho izo muri Komini Karengera zari zikuriwe na Nsengumuremyi Anaclet wakoranaga bya hafi na Nyandwi Christophe wari ukuriye Interahamwe ku rwego rwa perefegitura. Nsengumuremyi Anaclet yari umwe mu Nterahamwe zatoranyijwe mu 1992 zijya guhabwa imyitozo ku rwego rw’igihugu. Yavuye mu myitozo afite imbunda ya pistolet na grenades.

Muri Komini Kirambo gushyiraho no gukurikirana ibikorwa by’Interahamwe byakozwe na Burugumesitiri Mayira Mathias wafatanyije na Perezida wa MRND Mbonyimana Félicien wari usanzwe ayobora ikigo cy’amashyamba cya Kamatsira cyari muri Serire Gahisi, i Rangiro hamwe na Habiyakare Eliezer wayoboraga ishuri ryisumbuye rya Institut John Wesley (EJW) Kibogora.

Kimwe no muri Komini Kirambo, muri Komini Gatare ishyaka rya MDR ryari ryarigaruriye urubyiruko rwinshi ruyobowe na Gasinzigwa wari umwarimu mu mashuri abanza i Buhoro. Urubyiruko rwa MDR rwirirwaga mu bikorwa byo kubohoza abarwanashyaka ba MRND babinjiza muri MDR ku ngufu.

Ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, Nsanzurwimo Amon wo muri Macuba wari umwarimu mu mashuri abanza i Buhoro akaba n’umuyobozi wa MRND muri Komini, yumvikanishije ko iby’amashyaka bigomba kujya ku ruhande maze urubyiruko rwose ruhurira ku mugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Source: CNLG

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *