Uburyo bwatuma umugore wawe acururuka mu gihe yarakaye cyane

Sangiza iyi nkuru

Nta mugabo wifuza kubona umugore we yarakaye kuko ubwo burakari bushobora guteza ibibazo mu mibanire yabo bombi mu gihe butitaweho ngo bukemurwe. Ku bw’izo mpamvu, niba ugira umugore ujya arakara cyane, ukeneye kumenya uburyo bwiza wakoresha umucururukisha.

Abagore bakunda kugira uburakari bwinshi, akenshi ugasanga abagabo babo ntibafite uburyo bwo guhangana na bwo.

Ugomba kuba umugabo wumva amarangamutima y’umugore wawe kugira ngo utume yishima kandi ugomba kureba kure ku mpamvu yatumye arakara, iyo uyimenye bigufasha gutuma yishima binyuze mu buryo wamutwayemo. Umugabo utamenya intandaro y’umujinya ku mugore we akenshi aramubura kuko aba yananiwe kumwereka ko no mu bibazo yahamubera.

Ikintu cya nyuma umugore warakaye aba ashaka kumva ni inama umugira no ku mukosora, ibyo byose biza nyuma wamaze kumenya umuzi w’uburakari bwe kuko nubanza kumubwira ibyo, bizaba bimeze nko kumwongerera umujinya.

Uburakari bushobora gutuma imibanire y’abakundana igera ku iherezo mu buryo butunguranye. Hari inama zitandukanye zagufasha gutuma ucururukisha umugore wawe mu gihe yarakaye nk’uko tubikesha ikinyamakuru Marriage.com.

Saba imbabazi hakiri kare

Mu gihe umugore wawe yakurakariye, musabe imbabazi ku makosa yawe wakoze, wikwihagararaho nk’umugabo ahubwo ca bugufi imbere ye ndetse umusezeranye ko ugiye kumubera mwiza kurusha mbere.

Gerageza gutuma atuza

Iyo umugore ari gusakuza cyane atabaza igihe yarakaye, ni uko wowe mugabo utazi uburyo bwiza bwo gutuma acururuka. Abagabo benshi ntibazi uburyo batuma abagore babo batuza, gusa niba wahuye n’icyo kibazo, gerageza kumubwira amagambo aryoheye amatwi ye kandi ubivuge woroheje, bizatuma agabanya umujinya.

Umva impamvu y’umujinya we

Uburakari bwose bw’umugore haba hari ikintu kibwihishe inyuma. Umva impamvu ye, ugerageze kugira icyo uyikoraho kandi niba ahora arakara kubera ikintu kimwe, gerageza kugihindura.

Reka kwiyumva

Niba utiteguye kureka kwiyumva kwawe, ntuzigere utuma umugore wawe warakaye acururuka. Mu gihe uri gufasha umugore wawe wafashwe n’uburakari, reka kwishyira hejuru wumve ko urenze, kuko nubikora gutyo ntazigera atuza. Nuramuka uretse kwiyumva, azagutega amatwi ahe agaciro ibyo umubwira.

Mutungure

Niba uzi ko umugore wawe yarakaye, mutunguze impano y’ibintu uzi neza ko bishotora amarangamutima ye. Namara kwakira iyo mpano, uzahite umwicaza muganire ku kintu cyamuteye kurakara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *