Ubusambanyi bw’umugore bwatumye abyara impanga zidahuje se-REBA VIDEO

Sangiza iyi nkuru

Umugore yabyaye impanga bivugwa zidahuje se nk’uko byemejwe n’abaganga nyuma yo gukora ibizamini bya ADN mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri Vietnam bitewe n’ubusabe bw’ababyeyi .
Le Dinh Luong, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi akaba yatangaje ko abo bana b’impanga badahuje se, ariko yongera ko bishoboka ko umugore yakorana imibonanao mpuzabitsina n’abagabo 2 batandukanye mu gihe cy’uburumbuke kandi izo ntanga zigakurira hamwe nk’uko AFP ibivuga.
jumeau
Nk’uko iki kigo cy’ubushakashatsi gikomeza kibivuga ngo ku isi abana b’impanga bavutse ku bagabo batandukanye ari bake cyane ko bari hagati 10 na 20.
Ikinyamakuru le quotidien kikaba kivuga ko ngo kugira ibizamini bya ADN bikorwe ni uko umugabo w’uyu mugore akibona abana bavutse ari impanga yagize gushidikanya muri we kuko yabonaga umwana umwe adasa n’abo mu muryango, maze ukuri gushyirwa ahagarahara.
Ukuri kwagaragaje ko uyu mugabo ari se w’umwana umwe n’ubwo umugore wababyaye ari umwe, aba bana bakaba bamaze kugira imyaka ibiri.

Kanda hano urebe video
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=ol_wq6OajhE]
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *