Ubusesenguzi bwa Bebe Cool kuri Gen Muhoozi mu gihe yaba asimbuye Se

Sangiza iyi nkuru

Bebe Cool nk’umuhanzi ukonze kugaragara ashyigikiye ishyaka NRM rya Perezida Museveni,akomeje kugaragaza amarangamutima ye, aho usanga akomeje kugaragaza amarangamutima ye kuri Jenerali Muhoozi .

Bebe Cool usibye kuba agaragara mu bikorwa by’iri shyaka, asanzwe ari inshuti y’uyu mugabo aho kuri iyi nshuro atatinye no gusesengura ko mu gihe Muhoozi yaba abaye Perezida wa Uganda ariwe wenyine ushobora guhashya ruswa yamunze iki gihugu.

Zimwe mu mpamvu ashingiraho ngo n’uko Muhoozi atari wa musirikare urwanira mu bihuru kuko ngo iyo ni sisiteme ya cyera. Ibi bisobanuye ko ngo yaba ari wa musirikare uzi ibigezweho bijyanye nigihe bityo akaba yatangatanga impampande zose.

Kuba Jenerari Muhozi yaba Perezida bikomeje kuvugwa haba muri Uganda no mu bindi bihugu by’ibituranyi bitewe n’uko ngo se (Museveni) ageze mu zabukuru bityo akaba yifuza ko yasimburwa n’umuhungu we.

Indi ngingo ishobora kubishimangira n’uko Perezida Museveni ubwe, yatangiye ibiganiro n’abantu ba hafi ye bafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda.

Ibyo biganiro bikaba byibanda ku hazaza ha Muhoozi kukuba yazamusimbura ku bitegetsi gusa ntibizwi niba biteganyijwe muri manda itaha ya 2026 dore ko aribwo amatora ateganyijwe muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *