Mu ntara ya Hunan mu gace ka Pingjiang mu Bushinwa, habonetse umwana wavukanye amano 16 n’intoki 15, mu gihe yakabaye afite amano n’intoki 20 nk’uko bimenyerewe ku bantu.
Hong Kong yavukanye amano n’intoki 31,nyuma yuko nyina umubyara nawe afite amano 6 n’intoki 6.

Nk’uko CNN ibitangaza, ngo nyina w’uyu mwana akimutwite yari afite ubwoba ko umwana azabyara azamukurikiza.
Izo mpungege zaje kugira ishingiro aho muri Mutarama 2016, yaje kubyara uwo mwana avukana izo ntoki n’amano by’inyongera.
Bamwe mu baganga bavuga ko nibura mu mpinja zigera ku 1000, hagomba kubonekamo uruhinja rumwe rwahuye n’icyo kibazo nk’uko bikunze kugaragara muri Atalanta.
Ise w’uyu mwana yatangaje ko bakomeje gukurikiza inama abaganga n’abandi bahanga mu by’uzima bwa muntu bakomeje kugenda babagira.

Aba babyeyi barimo gukora ibishoboka byose ngo bakusanye amafaranga uwo mwana azabagwe, asigarane amano n’intoki by’abantu basanzwe.
Zou akomeza avuga ko baramutse babonye ubushobozi ngo Hong Kong abagwe, bishobora gutwara akayabo k’amadorari 30,000.
Kugeza ubu aba babyeyi basabye ubufasha binyuze ku murongo wa Internet ,bakaba bamaze kubona amadorari 6,000, ariko ngo bakaba biteguye kubona ubundi bufasha bw’abagiraneza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


