Nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse gushyira hanze itegeko rihana abatinganyi bigateza impagarara mu miryango itandukanye mpuzamahanga, kuri ubu iri tegeko ryongeye gutuma Amerika yongera gushishikariza abaturage bayo kwirwanaho.
Amerika yashishikarije abaturage bayo b’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Uganda gushyira igitutu kuri Museveni guhindura amategeko bityo abatinganyi bagahabwa uburenganzira bwabo.
Muri iki cyumweru, Amerika yatanze indi nama ya kabiri yo guha rugari abatinganyi bitaba ibyo kuva iryo abaturage baryo bagahagarika ibikorwa byayo ndetse ninkunga yatangwaga igahagatikwa.
Ku wa mbere, Washington yavuze ko amasosiyete yo muri Amerika cyangwa abenegihugu bahura n’akaga igihe bari muri Uganda, bavuga ko ruswa n’imbogamizi z’uburenganzira bwa muntu, harimo n’amategeko aherutse gutorwa yo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina bikaba bihangayikishije.
Amasosiyete y’Abanyamerika akorera muri Uganda arimo Citibank, Prudential, John Deere, FedEx, Ernst & Young, Deloitte, Price Waterhouse Coopers, hamwe na American Tower Corporation byasabwe gufunga imiryango.
Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yasuzuguye iyi nama, avuga ko nta ngaruka ishobora kugira kuko nta masosiyete yo muri Amerika afite ishoramari rikomeye ku rwego rwo guhungabanya ubukungu baramutse bahagaritse ibikorwa.


