Itsinda ryibumbiye muri kominote y’Abahutu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi bwishimira intsinzi ye nyuma y’uko bitangajwe ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’umunyamakuru Justin Kabumba, iri tsinda rigaragara rivuga ko kunba Tshisekedi yaratsinze amatora atari intsinzi ye gusa , ahubwo ko nabo ari iyabo.
Ubwo butumwa buragira buti”Iyi ntsinzi ntabwo ari iyawe gusa, ahubwo ni n’iniyacu , kubera ko ari umusaruro w’imbaraga twaguhurijeho Abanyekongo bose.Icyizere cy’abahutu ni cyose cyane cyane mu kubona abana babo bahindutse impunzi bavanywe mu byabo , abagizwe imbohe babohorwa bakabaho mu mutuzo babujijwe kuva ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda bufashe icyo cyemezo.”
Iyi Kominote y’Abahutu nk’uko babyiyise, bishimiye iyi ntsinzi nyuma y’uko hari abandi bakomeje kwamaganira kure iyi ntsinzi bavuga ko amajwi yibwe bityo bagasaba ko amatora yasubirwamo.
Abamagana iyi ntsinzi harimo bamwe mu bakandida bari bahatanye na Tshisekedi mu matora yabaye taliki 20 Ugushyingo 2023.Muri abo harimo Moise Katumbi, Mukwege na Fayulu ndetse bakaba baranahamagariye abaturage kwigaragambya kugirango ukuri kujye ahagaragara.
Ntabwo ari abo gusa ku ruhande rw’abarwanyi ba M23 nk’abanyekongo babarizwa mu bice bitabayemo amatora , nabo bavuze ko Perezida Tshisekedi atatowe ahubwo yibye amajwi nk’uko biherutse gutangazwa n’umuvugizi w’ungirije mu bya Politiki w’uyu mutwe ‘Canisius Munyarugero’.


