Ubuzima bwa Rose Muhando buri mu kaga nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’indirimbo za Gospel, Rose Muhando wo mu gihugu cya Tanzaniya, ubu ngo ari mu bitaro nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga Global Publishers rwo muri Tanzaniya, ngo Muhando wamamaye mu ndirimbo Nibebe, Jipange Sawa sawa,… ngo yarumwe n’inzoka ku wa kabiri w’icyumweru gishize tariki ya 19 Mutarama, ubu ngo akaba akirembeye mu bitaro.
rose-4
Bitangazwa ko Muhando yarumwe n’iyo nzoka y’ubumara ubwo yakinguraga ku marembo y’igipangu atuyemo mu mujyi wa Dodoma(Tanzaniya) ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro biri muri uyu mujyi.
Mu gushaka kumenya uko Muhando ameze, umunyamakuru w’iki kinyamakuru cyatangajwe haruguru yagerageje kumuhamagara ku murongo we wa telefone igendanwa, yitabwa n’undi muntu wavuze ko ari musaza we.
Ati: “Telefone ye yayisize hano, mushiki wanjye (Muhando) arimo kuvurirwa muri Area C hospital, arimo guhabwa uvubuzi bw’umwihariko nyuma yo kurumwa n’inzoka ku kirenge, inzoka yari nini cyane”.
Ibi byago bigwiririye uyu muhanzi nyuma y’inkuru z’urudaca zacicikanye mu bitangazamakuru mu mwaka ushize ko Muhando akorana n’imyuka mibi (Satani) no gukuramo inda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ubuzima bwa Rose Muhando buri mu kaga nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara
    Icyumweru gishize se ubwo hari mutarama koko

  2. Ubuzima bwa Rose Muhando buri mu kaga nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara
    Icyumweru gishize se ubwo hari mutarama koko

  3. Ubuzima bwa Rose Muhando buri mu kaga nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara
    Icyumweru gishize se ubwo hari mutarama koko

  4. Ubuzima bwa Rose Muhando buri mu kaga nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara
    Icyumweru gishize se ubwo hari mutarama koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *