Perezida w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye, yasabye abanyeshuri binjiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Institut Supérieur des Cadres Militaires (ISCAM) kugendera kure ibyerekeye amoko yabo, igitsina ndetse n’aho bakomoka, kuko nta mwanya bigifite mu Burundi.
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata ni bwo Perezida Ndayishimiye yinjije mu ngabo z’u Burundi Abofisiye bashya basoje amasomo muri ISCAM, anatangiza Umwaka w’amashuri wa ririya shuri wa 2020/2021.
Perezida Ndayishimiye aha impanuro abanyeshuri binjiye muri ririya shuri, yababwiye ko iby’ubwoko, igitsina n’aho bakomoka byagendeweho babatoranya ntacyo bimaze, kuko nibarangiza amasomo bazaba bafite inshingano zo gucungira umutenano Abarundi Bose.
Ati: “Mwinjiye mu gihe turimo turiyubaka mu gihugu mu bijyanye na Politiki, imibanire n’ubukungu. Muri iki gihe Abarundi baracyarebana mu maso bishishanya mu bice by’igihugu kubera amacakubiri yari yarayogoje u Burundi.”
“Mu kubatoranya mwabonye ko basuzumaga ko intara, ubwoko ndetse ko n’ibitsina byahagarariwe. Mugabo kuva ubu, kubera ko igikorwa mwitegura ari icyo kurinda abantu bose bazaba bari mu gihugu, ubu nyine ubwoko, intara n’ibitsina mubite hasi mubyibagirwe.”
Perezida Ndayishimiye yunzemo ko u Burundi budakeneye “Umuhutu cyangwa Umututsi”, cyangwa umugabo n’umugore kugira ngo barinde umutekano, ko ahubwo bakeneye ingabo zibereye u Burundi zitabogama.
Yibukije abinjiye muri ririya shuri rya gisirikare ko kuba umusirikare ari umuhamagaro, bigasaba gutanga ubuzima.
Ati: “Iyo urugamba rutangiye mukora ibikorwa birimo kwitangira igihugu no gutanga ubuzima birimo, kuko urugamba ni umukino wo gutanga ubuzima aho hapfa uwa mbere warashwe mu kico.”
Perezida Ndayishimiye yasabye bariya banyeshuri kwinjira mu gisirikare kwinjira bazi neza icyo baje gukora, kuko bisaba imyiteguro idasanzwe haba mu mutima, mu bwenge no ku mubiri.
Ndayishimiye yavuze ko kuba umusirikare bisaba kutagira ubwoba ndetse no kwitangira abandi, asaba abanyeshuri bashya ba ISCAM kuzashyira umutima ku masomo yabo kugira ngo bazasohoke bameze nk’intare nyazo.


