Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, Priti Patel, yasubije abanenga gahunda ya leta ye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, avuga ko bananiwe gutanga ibisubizo kuri icyo kibazo. Mu nyandiko y’ibitekerezo byabo bombi yandikanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko batanze igisubizo kirimo guhanga agashya ku “bucuruzi bwica abantu” bwa magendu yo gucuruza abantu. Minisitiri Patel na Dr Biruta bavuze ko nta “gihugu cyifitemo gufasha” gishobora kwemera ko ako kababaro gakomeza. Bavuze ko uburyo buriho ku isi bujyanye n’abasaba ubuhungiro “burimo gusenyuka” bitewe n’ubukana bw’amakuba ajyanye n’imibereho hamwe n’ubucuruzi bw’abantu. Bavuze ko gahunda yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Rwanda bagashobora gusaba kuhatura, izatuma abantu bahunga itotezwa bashobora kugira umutekano. Banongeyeho ko amafaranga Ubwongereza buzaha u Rwanda muri iyo gahunda, mu ntangiriro angana na miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 160 mu mafaranga y’u Rwanda) mu mishinga y’uburezi, azafasha mu gucyemura ibura ry’amahirwe y’akazi rituma habaho abimukira bajya gushakisha imibereho ahandi. Banditse bati: “Turimo gufata ingamba zihamye kandi zirimo guhanga agashya ndetse ntibitangaje ko inzego zinenga gahunda [zacu] zananiwe gutanga ibisubizo byazo bwite. Kwemera ko aka kababaro gakomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifitemo gufasha.” Byanamenyekanye ko impunzi zimwe mu Rwanda zizoherezwa mu Bwongereza, bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ibi bihugu byagiranye kuri iyi gahunda y’abimukira. Umutegetsi wo muri leta y’Ubwongereza yabwiye BBC ko ibyo biri muri gahunda yo gufasha u Rwanda kongera gutuza “igice cy’impunzi zitishoboye cyane kurusha izindi”. Ku cyumweru cya Pasika, Musenyeri mukuru wa Canterbury yabaye uwa vuba aha mu bakomeye unenze iyo gahunda, ashinja leta y’Ubwongereza “gutanga ikiraka ku nshingano zacu”, avuga ko iyo gahunda idashobora “kurenga guca urubanza kw’Imana”. Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza ndetse n’abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, na bo banenze iyo gahunda, mu gihe imiryango ifasha n’imiryango ikora ubuvugizi yose hamwe irenga 160 yavuze ko iyo gahunda “irimo ubugome mu buryo buteye isoni”, isaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na Minisitiri Patel kuyikuraho. Si abo gusa kuko hari n’ibindi bigo byamaganye iki gikorwa birimo UNHCR, ishami rya Amnesty International mu Bwongereza n’abandi batandukanye. Ariko mu nkuru y’ibitekerezo byabo yo mu kinyamakuru The Times, Patel na Biruta bavuze ko u Rwanda “ruri mu bihugu bitekanye cyane ku isi” kandi ko rusanzwe rwaramaze gucumbikira impunzi 130,000 ziva mu bihugu byinshi. Mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bavuze ko iyo gahunda “izaca intege abimukira ntibashyire ubuzima bwabo mu kaga” bakora ingendo zirimo ibyago, ibaruwa y’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yavuze ko gihamya y’uko guca intege abimukira “ishidikanywaho cyane”. Umunyamabanga uhoraho Matthew Rycroft yaburiye ko iyo gahunda ifite ikiguzi kiri hejuru kandi ko ayo mafaranga yaba atanzwe mu buryo burimo gushyira mu gaciro mu gihe iyo gahunda yaba ishoboye kugabanya umubare w’abambuka Channel ndetse n’abandi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


