Udushya 7 tugaragara mu bukwe bwo muri Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Ubukwe bugenda butandukana bitewe n’umuco w’abene gihugu, muri Nigeria ho biratangaje,Nk’uko bikubiye muri ibi bintu 7 nk’uko ikinyamakuru Africacurture:
1.Kurwanira ibiryo
food
Bitewe n’uburyo abitabiriye ibirori baba bacuranwa batangurwana ibyo kurya ubaye utabizi wagirango bamaze iminsi myinshi batarya ibi bigakorwa ibirori bigeze hagati bagiye kwakira abateraniye aho, Maze si ukurya nk’abari mu marushanwa.
2.Gupakira ibiryo mu masakoshi
Nyuma yo kubirwanira, ibisigaye nyuma yo guhaga bahita babipakira mu dukapu baje bitwaje ku buryo uramutse utabizi wagirango hari undi muntu bashyiriye, Uyu muco kandi ngo ugayitse ugenda ukwirakwira hirya no hino ariko bo bakawukora mu buryo bwo kwanga kugira ibyo basigaza, bakabipakira bashaka gushyira nabasigaye mu ngo.
3.Kuzanwa n’ibyo kurya no kunywa
Iyo umunu wo muri Nigeria ngo atashye ubukwe bwaho, ntabwo ahanini yita kuri gahunda z’ubukwe kuko ahanini umutima uba wibereye ku mafunguro .Atekereza turarya dute?Turanywa iki?
4.Guhana impano
Iki gikorwa ntigikorwa nk’uko ahandi hatandukanye babigenza batanga cadeau, ugenerwa impano ni umuntu uba wagaragaye muri ubwo bukwe ariko adasanzwe azwi aho, ayigenerwa kugirango azagende ashima ibyiza yabonye kurusha udushya two kunegura.
5.Kuvangavanga ibiryo
Bitewe n’amerwe menshi buri wese mu batashye ubukwe aba afite, yumva ashaka ku bwoko bw’amafunguro yose yaryaho;ibishyimbo, Umuceri,isosi n’ubundi bwoko bwinshi bw’ibiryo. Bigatuma igifu cyuzura atarabimaraho, ibi bikabatera kubipakira mu masakoshi.
6.Impano zingana na N50
Neira ni amafaranga akoreshwa muri Nigeria, aya 50 niyo atangwa mu buryo bwo gushimira ababyeyi b’umuryango umukobwa avuyemo, bitari ikiguzi nk’uko bamwe kuri ubu babifata ahubwo bakabikora nk’urwibutso rw’umukobwa wabo hano mu Rwanda twabyita Inkwano.
7.Kwinegura
Iki gikorwa gihuriweho n’ibindi bihugu bitandukanye aho nyuma y’ibirori hafatwa umwanya wo kwibukiranya uko ibirori byagenze hagamijwe kurebera hamwe ibyaranze ibyo birori kugirango hazirindwe cyangwa hongerwemo ibyabaye mu bindi birori bizakorwa.Bityo rero agahugu umuco wako akandi Uwako.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *