Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko abana 31 ari bo bamaze kugwa mu bitaro bya Mulango kuva ku itariki ya 01 Ugushyingo 2016 ubwo Perezida Museveni yafungaga kaminuza ya Makerere iherereye mu murwa mukuru,
[ad id=”44145″]
Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Ubuzima ushinzwe imirimo rusange mu gihugu cya Uganda, Sarah Opendi ubwo yahakanaga amakuru yari yakwiriye mu gihugu avuga ko abana barenga 15 bapfa buri munsi nyuma y’ifunga rya Makerere
Uyu muyobozi yavuze ko ayo makuru nta kuri n’ibimenyetso afite ko ahubwo ashingiye ku binyoma n’amakabyo’
Opendi yagize ati “Hari abakozi abakozi bahise bahagarika akazi kuva Makerere yafungwa, byatumye kuri ubu abana 31 bo ku bitaro bya Mulago bapfa, bicwa n’uko abahagaritse akazi bari inzobere mu kuvura indwara z’abana abandi bari ababyaza kuburyo ubu abapfa babyarwa biyongereye cyane”
Ifungwa rya Makerere ryatumye abaganga 120 bakoraga ku ivuriro rya Mulago baniga bahagaritse akazi.
[ad id=”44145”]
Kaminuza ya Makerere yafunzwe ku wa 01 Ugushyingo 2016 ku itegeko rya Perezida Museveni nyuma y’uko abarimu n’abanyeshuri b’iyi kaminuza bari bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba umushahara wabo.
Ubuyobozi bwa Uganda bwari bwatangaje ko iyi kaminuza ifunzwe mu minsi mike, gusa kugeza ubu ukwezi kugiye gushira nta makuru ku ifungurwa ry’iyi kaminuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


