Polisi yo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi ibisambo byitwaje intwaro birimo abanyamakuru 2 ndetse n’Abapolisi bo ku rwego rwa Ofisiye bari bitwaje n’imbunda.
Aba banyamakuru 2 ndetse n’Abapolisi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kampala bafashwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2017, nyuma yo gufatanwa mafaranga asaga Miliyoni 4 z’Amashilingi bari bibye mu iduka ry’umushinwa ukorera muri kiriya gihugu mu gace ka Gaba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe muri aba banyamakuru witwa Ssetimba wakoreraga bukedde Tv ngo niwe wayoboye ibisambo kuko yari asanzwe azi aho uyu mucuruzi akorera kuko yajyaga anamwamamariza ibicuruzwa bye birimo ibikomoka ku mafi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu munyamakuru hamwe na mugenzi we Andrew Lwanga ukorera WBS bafunganywe n’abandi bapolisi 2 ari nabo bari bafite intwaro bateresheje ubwoba uyu mucuruzi.
Uyu munyamakuru Ssettimba yigeze no gutabwa muri yombi ndetse no gufungwa muri 2015 azira na none ibikorwa nk’ibi by’ubujura aho yanakubiswe imyenda ikamucikiraho.
Mu kwisobanura, uyu munyamakuru yavuze ko we n’itsinda rye bemera ibyo baregwa ndetse ko basanzwe babikora.
naho abandi bapolisi 2 b’Abofisiye muri Uganda barimo Juma Isabirye ndetse na Emma Matovu bari banitwaje intwaro muri ibyo bikorwa by’ubujura, bashinjwa gukoreshwa intwaro za leta mu bikorwa by’ubujura ndetse no kwigira abatubuzi n’abatekamutwe bagamije kurya ibya rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igipolisi cya Uganda cyatangajwe cyane n’ibyakozwe na bagenzi babo ariko ko kigiye kubikurikirana abatawe muri yombi bakaryozwa ibyo bashinjwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


