Abapangayi babuze amafaranga yo kwishyura ubukode ku bw’ingaruka za Covid-19 barimo gukoreshwa imirimo ivunanye na ba Shebuja mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubishyura ibirararane bababereyemo.
Daily Monitor yanditseko iki gitekerezo cyo gukoresha abapangayi mu nyungu bwite za ba Shebuja cyaturutse mu mpuzamashyirahamwe y’abacuruzi mu mujyi wa Kampala izwi nka Kampala City Traders Association (KaCITA). Kbi ngo byaje gukemura ikibazo cy’ibihombo bikomeye banyiri amazu bahuye nabyo mu bihe bya Covid-19.
KACITA ishingiye ku kuba abakodesha amazu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala baragendaga bahitamo kujya gukorera bu bice bihendutse byo mu nkengero z’uyu mujyi byatumye abafite amazu i Kampala bahomba amashilingi atagira ingano.
Abakodesha amazu yo kubamo babuze ubwishyu, ba nyir’amazu basigaye babifashisha mu kazi kabinjiriza inyungu mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo no kugabanya ibirarane bababereyemo.
Imwe mu mirimo ikoreshwa abapangayi babuze ayo kwishyura ni nko kubakoresha nk’abahereza abafundi mu gihe ba nyir’amazu baba bavugurura amazu yabo.
Haruna Sentongo, umushoramari ufite amazu mu mujyi wa Kampala yabwiye Daily Monitor ko amaze guhomba arenga Miliyari y’amashilingi mu mezi 9 covid-19 imaze muri Uganda. Sentongo yatanze urugero w’inshuti ye yahinduye abapangayi be abakozi b’ubuntu mu rwego rwo kureba uko bagabanya ideni bamufiteye.
Sentongo yasabye guverinoma ya Uganda kugira icyo ikora ku bibazo by’abakodesha amazu n’abakodeshwa, aho avuga ko buri ruhande rukeneye ubufasha.
Guverinoma ya Uganda yashoye miliyari 1000 mu kigega gishinzwe kuzahura inzego zazahajwe na Covid-19, aho ukeneye ubufasha wese asabwa kuzuza ibisabwa agahabwa inguzanyo muri iki kigega, akazayishyura ku nyungu nke.


