Urukiko rwa Uganda rwahaye Abapolisi 9 ba Uganda ibihano bitandukanye birimo no kubambura amapeti ku myanya bari bariho bakamanurwa mu ntera bazira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi baherutse gukorera abo ku ruhande rwa Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na leta.
Ni ku munsi w’ejo tariki ya 2 Gashyantare 2017, ubwo Abapolisi 9 barimo Abofisiye n’abandi bari bafite imyanya ikomeye mu rwego rwa Polisi irimo guhagararira uturere n’imijyi runaka, bagejejwe imbere y’urukiko rw’imyitwarire muri kiriya gihugu, bakurikiranyweho gukubita no kugirira nabi abashyigikiye Dr Besigye muri Nyakanga 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rubanza rwaciwe n’umuyobozi w’urukiko rwa Polisi Denis Odongpiny, umupolisi Andrew Kaggwa wari Senior Superintendent yamanuwe akagirwa Superintendent gusa, naho Patrick Muhumuza wari Assistant Superintendent of Police agahindurirwa akaba Inspector of Police bakaba bazize ko batubahirije inshingano ku byiciro barimo ubwo hakorwaga ruriya rugomo rwo gukubit abahungu ba Dr Besigye.
Abapolisi 6 muri aba basigaye bakaba bahawe igihano cyo kujya bakatwa amafaranga angana na 1/3 cy’umushahara wabo mu gihe runaka, naho umwe usigaye wakoraga mu cyiciro cyo kurwanya ibyaha muri Polisi akaba yahanishijwe kumara imyaka igera kuri 20 atakiri ku nshingano za Polisi ahubwo agakomeza gukurikiranirwa hanze yazo nk’uko byanzuwe n’urukiko.
Aba bose bashinjijwe ibyaha birimo gukubira, guhohotera, kutubahiriza inshingano zabo no guhesha isura mbi inzego z’umurekano mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwavuze ko rudafite inshingano zo gukura umupolisi ku nshingano ze burundu cyane cyane abafite amapeti yo hejuru, ariko ko inama rusange ya Polisi ishobora kumuhozaho ijisho ikanamuha inshingano ncye ku zo yari afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


