Uganda: Biravugwa ko Museveni yasubije Gen. Kale Kayihura mu mirimo

Sangiza iyi nkuru

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda kuri uyu wa mbere, byatangaje ko Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yasubije mu mirimo Gen. Kale Kayihura akamugira umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi bwa Uganda.

Ni umwanya yasimbuyeho Ge. David Sejusa.

Gen. Kale Kayihura yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, mbere yo kwirukanwa kuri izo nshingano na Museveni muri 2018, ahanini bitewe n’Intambara y’ubutita yari hagati ye na Lt. Gen. Henry Tumukunde wari Minisitiri w’Umutekano.

Amakuru avuga ko Gen. Tumukunde ari we wirukanishije Gen. Kale Kayihura afatanyije n’abakozi b’Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), bamushinja kugirana imikoranire ya hafi n’inzego zishinzwe umutekano w’u Rwanda rutari rubanye neza na Uganda icyo gihe.

Ni ibirego byatumye agezwa imbere y’ubutabera bwa gisirikare ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo n’icy’ubugambanyi, gusa byose aza kubihakana.

Magingo aya nta wuremeza amakuru y’imirimo mishya Gen. Kayihura yahawe na Perezida Museveni, dore ko n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire yavuze ko atarabimenya.

Brig. Karemire yabwiye ChimpReports ati: “Ntacyo ndabona cyangwa ndumva ku bo bireba kuri ibyo bintu.”

Kayihura ni umwe mu bari abakada bakomeye ba Museveni kugeza muri 2018, ubwo yamwirukanaga ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda.

By’umwihariko muri 2016 ni umwe mu bari bashinzwe kumwamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Nyuma yo kwirukanwa ibintu byaje kubera bibi Gen. Kale Kayihura, kuko Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zimufatira ibihano, zimushinja kugira uruhare mu bikorwa bihonyoza uburenganzira bwa muntu, ndetse imitungo yari afite ku butaka bwazo irafatirwa.

Kayihura wanashinjwaga ibyaha bya ruswa, yasohoye itangazo, avuga ko ibyo yaregwaga na Amerika “bidafite ishingiro”.

Yashinje Amerika uburyarya bukomeye, ngo kuko yakoranye na FBI (ibiro byayo bishinzwe iperereza) ndetse n’umutwe w’bapolisi bashinzwe kurwanya ibyaha ntibanenge imikorerere ye, ibirenze ibyo bakamuhembera uruhare rwe mu kurwanya iterabwoba.

Bivugwa ko Museveni yongeye kumugirira icyizere nyuma yo gusanga ibyinshi mu birego yashinjwaga birimo kugira uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Kaweesi, ari ibihimbano byacuzwe na ISO bigatuma bamwe mu bari abayobozi bayo bafungwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *