Uganda: Col Rutabana yasuye Amavubi mu myitozo yayo ya mbere, ayatera akanyabugabo

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yasuye mu myitozo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ abagenera impanuro mbere yo guhura n’Imisambi ya Uganda.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bakoze imyotozo ya mbere, bitegura umukino wa kane wo mu tsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar bazahuriramo n’Imisambi ya Uganda.

Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade ya St Mary y’i Kitende kuri iki Cyumweru, nyuma y’uwabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Uganda yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0 ku wa Kane.

Imyotozo y’Amavubi yabereye ku kibuga cya MTN Omondi Stadium gisanzwe gikinirwaho n’ikipe ya Kampala City Council Authority (KCCA).

Col Rutabana mu mpanuro yahaye abakinnyi b’Amavubi, yabasanye kwitegura neza umukino wo kwishyura kuko bishoboka ko batsinda nk’uko bakuru babo bigeze kubikora ubwo batsindiraga Imisambi ya Uganda i Nambole muri 2003.

Amavubi y’u Rwanda acumbitse muri Hoteli ya Munyonyo. Kuyivaho werekeza kuri Stade ya St Mary ni urugendo rw’iminota 30 na bisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *