Gen. (Rtd) Mugisha Muntu, umukandida wa Alliance for National Transformation (ANT) ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha muri Uganda, yatanze impamvu asanga Perezida Yoweri Museveni akwiye kujya mu zabukuru amushinja kwitwaza Covid-19 mu kubuza abakandida bazaba bahanganye kugera ku bazatora.
Gen. Muntu aravuga ko abaturage nibatabasha kumenya neza abakandida 10 ku mwanya w’umukuru w’igihugu, bizaba ari byiza kuri Perezida uriho, Yoweri Museveni, bazaba bahanganye.
Mu ijambo yagejeje ku baturage mu Karere ka Padir kuwa Gatandatu ushize, Mugisha Muntu yavuze ko Perezida Museveni arimo arakoresha umutungo wa leta abasha kugeraho, nk’imisoro y’abasoreshwa akageza ibitekerezo bye ku baturage ba Uganda kuri televiziyo na radio igihe cyose abishakiye kugirango abantu bakomeze kugumana nawe.
Kuri we, ngo niba abakandida bagiye gukurikiza amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora yo kujya bahura n’abaturage batarenze 200 muri buri karere, amamiliyoni y’abazatora batazatora hashingiwe ku nyungu za bo.
Nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Independent ivuga, Muntu asanga igihe kigeze cyo kohereza Museveni mu zabukuru mu mahoro batora kumuvana ku ntebe y’umukuru w’igihugu.
Umukandida Mugisha Muntu yatanze impamvu zatuma Museveni yoherezwa mu zabukuru; iya mbere ikaba ari uko nyuma y’imyaka 58, Uganda ikeneye ihererekanyabutegetsi mu mahoro nko mu bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Tanzania.
Ati: “Indi mpamvu mugomba kujyana mu zabukuru Museveni ni uko ruswa inuka mu nzego zo hejuru muri Uganda kandi nta butabera buri mu nzego z’ubutabera ku bakene, kandi igihugu kikaba kidafite amahirwe angana ku baturage bacyo, iki ni cyo gihe cyo guhindura ibi.”
Gen Mugisha Muntu wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda avuga ko indi mpamvu ari uko ikinyabupfura mu nzego z’umutekano nk’igisirikare n’igipolisi kigenda kirushaho kugabanyuka kuko izi nzego zisigaye zikorera ku mabwiriza mabi.
Muntu avuga ko politiki ari ingenzi ku baturage kimwe n’amatora kandi buri muturage akwiye kubigiramo uruhare kuko umuntu wese utambutse aba agomba gucunga imibereho myiza y’abaturage mu gihugu.


