Gen. Abubaker Jeje Odongo, wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, kuwa Gatandatu yakoze impanuka y’imodoka mu Mujyi wa Soroti, uherereye mu burasirazuba bw’igihugu.
Iyi mpanuka biravugwa ko yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri na makumyabiri z’umugoroba (6:20pm) kuwa Gatandatu, itariki 7 Ugushyingo 2026, hafi ya Arapai Ginnery muri Soroti.
Ababibonye bavuga ko Gen. Odongo yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cyo muri Soroti ngo akurikiranwe n’abaganga.
Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka yerekana imodoka ya Toyota Land Cruiser yamenetse ibirahure bigaragara ko yangiritse cyane cyane ku gice cy’imbere nk’uko tubikesha Chimpreports. Bigaragara kandi ko imodoka yarenze umuhanda.
Icyateye iyi mpanuka ndetse n’ubukana bw’ibikomere Jeje Odongo yagize ntabwo biramenyekana neza.
Gen. Odongo, umujenerali wagiye mu zabukuru ndetse wanabaye Umugaba Mukuru wa UPDF, yakoze mu myanya itandukanye ya guverinoma irimo, minisitiri w’umutekano na minisitiri w’ububanyi n’amahanga.
