Polisi ya Uganda yatangaje ko mu Ukuboza uyu mwaka izohereza muri Somalia abapolisi 160 kabuhariwe mu butumwa bwo kuhabungabunga amahoro.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane aba bapolisi basoje imyitozo ikaze bari bamazemo amezi atandatu ibategurira kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Iyi myitozo yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Kigo, yayobowe n’abapolisi bakuru bo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Somalia barangajwe imbere na ASP Figalo Maxime ukorera ku Cyicaro Gikuru cya AMISOM.
Mu nshingano abapolisi ba Uganda bazaba bafite harimo kurinda bagenzi babo bo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe bari mu bikorwa byo guhashya intagondwa zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab n’ibikoresho byabo.









