Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta kuri uyu wa 15 Gicurasi 2020 yatangarije abanyamakuru ko Uganda ishobora gufungura Abanyarwanda 176 bafungiweyo mu buryo butavugwaho rumwe, biyongera ku bafunguwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Dr. Biruta yavuze ko iyi ntambwe iri mu iyubahirizwa ry’Amasezerano ya Luanda muri Angola yo muri Kanama 2019 agamije kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu gihe kirenga imyaka ibiri.
Yavuze ko kandi hateganyijwe inama izahuza itsinda ry’abayobozi bahagarariye ibihugu byombi (Adhoc Commission) bashyiriweho gusuzuma intambwe ziterwa mu kubahiriza aya masezerano.

Aba Banyarwanda mu gihe bazaba bafunguwe, baziyongera ku bandi 22 bafunguwe ndetse bakoherezwa mu Rwanda muri Mutarama na Gashyantare 2020. U Rwanda na rwo kandi muri Gashyantare rwarekuye Abagande 17 bahagarikiwe ikurikiranacyaha ndetse n’abandi batatu barangije ibihano byabo ku byaha bitandukanye bari barakoze.
Irekurwa ry’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda rizatanga icyizere ko umubano w’ibihugu byombi wakongera kuba mwiza, cyane ko nk’uko byagaragaye, iki kibazo gisa n’aho ari ryo zingiro rya byose. Abahuza barimo Angola na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hiyongereyemo rya tsinda (Adhoc Commission) nabo bazakomeza gukurikiza intambwe zisabwa kugira ngo byose bisubire ku murongo.


