Uganda: IGP Kale Kayihura ngo ahangayikishijwe n'umutekano we

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura, yeruye atangaza ko iyo ari mu biro bye ahitwa Naguru, aba yumva adatekanye . Ibi akaba yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro ku myiteguro yo gucunga umutekano mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka aho yakomeje avuga ko igipolisi kidakwiye kwigisha abaturage icyo bakwiye gukora mu bijyanye n’umutekano gusa ahubwo ko nabo bagomba kubishyira mu bikorwa ku biro byabo.

IGP Kayihura yagize ati: “ Uyu ukwiye kuba umuhamagaro wo gukangura ku bapolisi bacu hano. Numva ntatekanye hano kubera ko abashinzwe umutekano basa nk’abiraye ”. Yakomeje agira ati: “ Si ku bwanjye gusa ahubwo mwese hano ku biro bikuru bya polisi ”.

Imitwe ya polisi izobereye mu kurwana n’iperereza harimo n’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba niyo irinda icyicaro gikuru cya polisi. Gen. Kayihura akaba yatangaje ko ahangayikishijwe n’umutekano we ubwo yavugaga ku myiteguro y’igipolisi mu kurwanya iterabwoba.

Umukuru w’igipolisi cya Uganda yakomeje avuga abashinzwe umutekano bakwiye kongeramo ingufu, abwira abanyamakuru ko ubutaha nibaza ku cyicaro cya polisi hakabaho kubagenzura cyane badakwiye kuzabyinubira kuko biri mu ngamba zo gukaza umutekano nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Umukuru w’igipolisi yakomeje avuga ko ibyo bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa kuko kwirara nk’uko ari yo ntandaro y’iyicwa ry’abapolisi muri Kasese. Yavuze ko ibi bigomba kubahirizwa kuri station za polisi zose kuko ngo ubu abapolisi ari bo bibasiwe n’ibyo bikorwa. Yagize ati: “ Mugomba kugirira amakenga n’igicucu cyanyu ”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

IGP Kayihura ariko ku rundi ruhande yavuze ko kuri Noheri y’uyu mwaka yabaye mu mahoro, ndetse avuga ko ari yo yagenze neza kurusha izindi zahise. Yavuze ko ubwicanyi bwagaragaye ari 33 gusa mu gihe mu mwaka ushize hagaragaye ubugera kuri 50. Yakomeje agira ati: “ Ntibivuze ko twishimiye ko abantu bapfuye ariko umubare waragabanyutse ku buryo bugaragara kandi twizeye ko ibi bizakomeza

Mu 2013, igipolisi cya Uganda nabwo cyasohoye itangazo rivuga ko cyamenye ko abakora iterabwoba bateganya gutera muri Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, n’utundi duce tw’igihugu mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Ibi bikaba byaratangajwe nyuma y’imyaka 3 muri kampala hagabwe igitero cy’iterabwoba, aho mu 2010 ibyihebe byateze ibisasu ahari abantu barebaga imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru, hagapfa abagera kuri 74.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *