Uganda: Ikosa rimwe Bobi Wine yakoze rishobora kumwima amahirwe yo kuyobora igihugu

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’ishyaka National Unity Platform, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine ashobora gukurwa ku rutonde rw’abemerewe gutorerwa kuyobora Uganda biturutse ku ikosa yakoze ryo kubeshya imyaka ye y’amavuko.

Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Wakaso, Male Mabirizi avuga ko ibyangommbwa by’amavuko Bobi Wine yatanze muri Komisiyo y’amatora bitandukanye n’ibiri ku mpamyabumenyi afite.

Kubw’ibyo umucamanza Mabirizi yategetse ko Bobi Wine agomba kwitaba urukiko kuwa 16 Nzeri 2020 kugirango atange ibisobanuro hanarebwa niba ibyangombwa bye atari ibihimbano.

Mabirizi agaragaza ko ibyangombwa by’amashuri Robert Kyaguranyi utazirwa Bobi Wine yize bigaragaza ko yavutse kuwa 12 Gashyantare 1980, mu gihe ku mpamyabumenyi handitse ko yavutse kuwa 12 Gashyantare 1982.

Ashingiye kuri bi byagaragajwe, Mabirizi yahise avuga ko Bobi Wine asabwe kwitaba urukiko, ngo asobanure iby’ibi byangombwa bigaragaza ko ari abantu babiri batandukanye. Ikindi Mbirizi avuga ni uko ngo ibi byangobwa ari nabyo yakoresheje mu mwaka 2017 ubwo yiyamamarizaga kuba umwe mu bagize inteko ishingamategeko .

Ku rubuga rwe rwa Facebook ejo ku wa mbere, Bobi wine yatangaje ko uru rubanza ruri mu bikorwa bya Leta bigamije guhindanya isura y’abatavugarumwe n’ubutegetsi. Akomeza avuga ko ubwo yari akiri muto se umubyara yahinduye itariki ye y’amavuko kugirango yemererwe gukora ikizamini cya Leta kuko umuryango wabo nta bushobozi wari ufite bwo kurihira abana b’iwabo bose amashuri.

Uru rubanza rwiyongeye ku zindi ziregwamo Bobi Wine harimo n’urwo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu Yoweri Museveni.

Aramutse ahamwe n’ibi byaha byombi bishobora kumwima amahirwe yo gukomeza guhatanira kuyobora iki gihugu cyane ko itegekonshinga ritemerera umuntu wese ufite ubusembwa kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *