Ubuyobozi bwa Uganda guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bwongeye gufunga imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gukumira icyo guverinoma yise ubutumwa bw’urwango no guhamagarira abantu ubugizi bwa nabi mu gihe perezida Museveni yiteguraga kurahira kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi.
Si ubwa mbere imbugankoranyambaga zifunzwe muri Uganda. Bucya amatora yo kuwa 18 Gashyantare ngo abe, imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Facebook, na Twitter zari zakuwe kuri internet mu rwego rwo gukumira na none ibyo guverinoma yitaga gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango.
“Turafunga imbuga nkoranyambaga uyu munsi,”, ibi byatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru utifuje ko amazina ye atangazwa.
Nk’uko bitangazwa n’ibigo bitanga serivisi za internet mu gihugu, ngo bahawe amabwiriza yo gufunga imbuga nkoranyambaga uyu munsi.
“Tubabajwe no kubamenyesha ko twahawe amabwiriza n’abatugenzura, Uganda Communications Commission (UCC) yo gukuraho imbuga nkoranyambaga zose kandi bigatangira kubahirizwa kugeza ejo, kuwa Kane saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ku mpamvu z’umutekano”, iryo rikaba ari itangazo ryaturutse muri Roke Telecom nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Kuri uyu wa gatatu kuri internet hari hagaragayeho video ya Kiiza Besigye nawe arahirira kuyobora Uganda avuga ko yagize amajwi 52% mu matora ya perezida aheruka, mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Museveni ari we watsinze.
Abakuru b’ibihugu, nk’uwa Tanzania, John Magufuli, ndetse na Edward Lungu wa Zambia ni bamwe mu bitabiriye umuhango w’irahira rya perezida Museveni tutibagiwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase murekezi wagiye guhagararira perezida Kagame utabashije kujyayo kubera inama ya WEF iteraniye mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



