Uganda: Imirwano hagati y’igisirikare cya leta n’inyeshyamba ikomeje Guhitana imbaga

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bagera kuri 14 ba leta ya Uganda n’inyeshyamba zisaga 49 basize ubuzima mu mirwano ikaze yabaye muri iyi wikende, iyi mirwano ikaba ikomeje kuberamu gace ka Rwenzori gaherereye mu ku mupaka wa Uganda na repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Inzego zishinzwe umutekano muri aka gace zatangaje ko iyi mirwano yatangiye kuri uyu wa gatandatu, ubwo umutwe w’inyeshyamba washakaga kwiremera ubwami muri ako gace ndetse zikishyiriraho n’umuyobozi, ubwo ingabo za Uganda zashoraga imirwano mu rwego rwo kubyamagana.
Kugeza ubu ngo amatora yari ateganyijwe mu kwezi kwa 2 umwaka utaha wa 2017, izi nyeshyamba zikaba ziganjemo abakongomani doreko binahana imbibi cyane.
Ingabo za Uganda kandi zatangaje ko zatinye kongera kwegera ahabereye imirwano kuko izi nyeshyamba zifite intwaro zihagije byongeye zikaba zinakora ibikorwa bibi cyane by’ubugizi bwa nabi zitarobanuye.
Mu kwezi kwa 2 uyu mwaka nanone, abandi bantu babarirwa muri 50 biciwe muri aka gace mu mirwano nk’iyi.
[ad id=”44145″]
Ubu bwami bwo muriaka gace bufite amateka maremare kuko bwabayeho guhera mu mwaka w’1962, ariko bukomeza kugenda bukora ibihabanye n’ibya leta ya Uganda kugeza na nubu bukaba bushaka gukomeza kubaho no kugira umwami ubutegeka utari perezida Museveni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *