Uganda: Impanuka ikomeye ya rukururana yerekezaga mu Rwanda yaguyemo abantu abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu bapfuye, abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu Gasantere k’ubucuruzi ka Nkoni ku muhanda Masaka-Mbarara, mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa Mbere, aho ikamyo ya rukururana ifite ibirango by’u Rwanda, RAE 836A yagonganye n’ikamyo ya Fuso, ifite ibirango byo muri Uganda, UBG 720L.

Ababibonye bavuga ko iyo rukururana yabaye nk’ita umuhanda ikinjira mu ikamyo ya Fuso yerekezaga i Kampala iturutse i Mbarara, mu gihe rukururana yerekezaga mu Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha The Observer ikomeza ivuga.

Umushoferi wari utwaye Fuso witwa Aggrey Muzaya, tandiboyi n’umugore ukekwaho kuba nyir’imizigo bari batwaye, bapfiriye aho. Abantu bakomeretse barimo umushoferi w’iyi rukururana wamenyekanye nka Amis Baheza na tandiboyi we, Salim Tenywa hamwe n’abagore babiri bamenyekanye nka Monica na Tunamuhikire.

Andrew Kamugisha, umwe mu babibonye avuga ko abaturage batwaye bimwe mu bitoki byari muri iyi kamyo. Umuvugizi wa Polisi mu karere k’amajyepfo, Muhamad Nsubuga, yemeje iyi mpanuka, avuga ko abapolisi bataramenya neza abapfuye kuko nta byangombwa bibaranga basanganwe, yongeraho ko abapolisi bajyanye mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Masaka.

Yihanangirije abashoferi b’amakamyo kwirinda gukora urugendo rurerure bataruhutse kuko bashobora gukora amakosa mu muhanda bitewe n’munaniro ukabije.

Muri aka gasantere k’ubucuruzi ka Nkoni kandi habereye indi mpanuka hagati ya moto ebyiri, yahitanye umumotari abandi bantu babiri barakomereka.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *