Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima bw’inyamaswa zo mu ishyamba muri Uganda, Uganda Wildlife Authority (UWA) cyatangaje ko ingona yari imaze kwica inka zisaga 10 yafashwe kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Gashyantare.
Iyi ngona yafashwe n’itsinda rizobereye mu byo guhangana n’ibibazo by’inyamaswa zo mu ishyamba mu gace ka Tonya-Buseruka, hafi y’ikiyaga cya Albert.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko iyi ngona ipima ibiro 850 by’uburemere na metero 5.8 by’uburebure.
UWA yatangaje uburyo iyi ngona yafashwemo mbere y’uko ishyirwa mu modoka igasubizwa mu mazi:
“Itsinda ryafashe iriya ngona ryifashishije ihene nk’umutego. Nyuma yo kuyifata, twayishyize mu ruzi rwa Nile muri Pariki Y’igihugu ya Murchison Falls”.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Chimp Reports” gikorera muri iki gihugu, aravuga ko na none mu minsi itatu ishize, iri tsinda riherutse gufata indi ngona mu gace ka Ninga Nakasongola.
Izi nyamaswa zimaze iminsi zihigwa n’abaturage ku mpamvu y’uko ziva mu mashyamba zikaza kubarira amatungo nk’inka n’ihene. Leta yo icyo ikora ni ukuzifata ikazisubiza mu mashyamba.


