Uganda: Minisitiri arashinjwa kwica abatamushyigikiye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo muri Uganda, Mwesigwa Rukutana yajyanwe mu butabera akekwaho icyaha cyo gutoteza no kwica abaturage batamushyigikiye mu matora.

Mwesigwa wahoze ayobora Minisiteri y’ubutabera ya Uganda bivugwa ibyo byaha akurikranweho yabikoze mu matora y’ibanze y’ishyaka National Resistance Movement (NRM), amatora yaje no kurangira atsinzwe.

Ikinyamakuru The Independent cyandikirwa muri Uganda kivuga ko Minisitiri Rukutana n’abamucungira umutekano biraye mu bashyigikiye umukandida bari bahanganye mu matora , agakoresha imbunda y’abarinzi be arasa abaturage.

Kugeza ubu Minisitiri Rukutana n’abasirikare 3 bamucungira umutekano bose bahagaritswe . Iperereza ryimbitse riracyakomeje.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Polly Namaye, avuga ko Minisitiri Rukutana n’abarinzi be bakurikiranweho icyaha cyo kugambirira kwica abaturage .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *