Mu muco w’ibihugu byinshi, inkwano ni ikintu gihabwa agaciro cyane, igafatwa nk’ishimwe ku babyeyi b’umukobwa, gusa hari n’abamaze kuyimenyera nk’igiciro cy’umukobwa cyangwa se umugeni (Bride Price), bihuye n’uko ubusanzwe hari ibihugu bitanga inkwano mu mafaranga, ibyari bisanzwe bitanga inka bikaba biri kuwigana.
Mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika, gutanga inkwano ni umuco umenyerewe mu bakomeye n’abohoroheje, umuryango utayitanze mu buryo ushoboye, hari ubwo usuzugurika. Mu bukwe bw’umukobwa Samantha Muhwezi wa Gen. Jim Muhwezi Katugugu wabaye Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, uyu mubyeyi amushyingira Jas Kassami, atamusabye inkwano kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020 mu gace ka Rukungiri. Ubu bukwe bwari bwitabiriwe n’abarimo umufasha wa Perezida Museveni, akaba na Minisitiri w’Uburezi, Janet Museveni, bwitabirwa na Minisitiri w’Uburinganire, Frank Tumwebaze, Umwamikazi wa Buganda na Sylivia Nagginda nk’uko My Wedding yabitangaje. Minisitiri Muhwezi yavuze ko kuba ari umukirisitu ari byo byatumye adaca inkwano umuryango wa Jas Kassami. Bitandukanye n’ababarira agaciro k’umukobwa mu nkwano yatangiwe, Minisitiri Muhwezi yemeza ko umukobwa we afite agaciro, amugereranya n’umusozi muremure ku isi wa Everest.


