Uganda: Museveni yategetse itabwa muri yombi ry’abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse itabwa muri yombi ryihuse ry’Abapolisi bagize uruhare mu isenywa ry’urusengero rw’Abangilikani rwitiriwe Mutagatifu Petero rw’ahitwa Ndeeba mu karere ka Lubaga.

Mu ijoro ryo ku cyumweru ni bwo ruriya rusengero rwasenywe, ahanini bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka yabaye hagati y’ubuyobozi bw’urusengero n’umucuruzi wo muri ako gace witwa Dodovico.

Amakuru avuga ko abashenye urusengero rwa Mutagatifu Petersburg bari bahagarikiwe na bamwe mu bapolisi ba Uganda, akaba ari bo ku wa kabiri w’iki cyumweru Perezida Museveni yategetse ko batabwa muri yombi abinyujije muri Lt. Edith Nakalema, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda.

Iryo shami ryasohoye itangazo rigira riti: “Nyakubahwa umukuru w’Igihugu cya Uganda yamenyeshejwe [isenywa ry’urusengero] ahita ategeka ko abayobozi bose babigizemo uruhare babibazwa.”

Nyuma y’itegeko rya Museveni Lt. Nakalema yahise ata muri yombi abapolisi batatu ndetse n’abayobozi b’umujyi wa Kampala bakekwaho kugira uruhare mu isenywa rya ruriya rusengero.

Lt. Nakalema yamenyesheje umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Martin Okoth Ochola iby’itegeko rya Museveni, ahita ategeka ko Abapolisi bagize uruhare mu isenywa rya ruriya rusengero batabwa muri yombi.

Barimo Umuyobozi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Katwe SP David Epedu, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Ndeeba ASP Mugira Yeko Kato hamwe n’umuyobozi w’ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere mu majyepfo ya Kampala, ASP Isabirye Kaloli. Aba bapolisi bashinjwa kwirengagiza inshingano zabo nk’uko byatangajwe na Patrick Onyango, umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kampala.

Hatawe muri yombi kandi umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Kampala, Ivan Katongole; cyo kimwe n’abandi bantu babarirwa mu icumi.

Abatawe muri yombi baracyakorwaho iperereza mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *