Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017, Perezida Museveni wa Uganda yatunguye abantu ubwo yashyiragaho igisa n’itegeko ryo kujya abarasa umusirikare cyangwa undi muntu wese uzajya atabwa muri yombi yafashe ku ngufu umugore cyangwa umukobwa muri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi yabitangaje ubwo Uganda yizihizaga ku nshuro ya 36 umunsi mukuru w’ingabo wiswe tarehe sita, aho yagize ati”ufata ku ngufu ni umwicanyi. Niyo mpamvu uzajya afatwa yafashe ku ngufu azajya yicwa nawe.”
Dailymonitor ivuga ko muri uyu muhango, Perezida Museveni yashimiye ingabo ze za UPDF avuga ko ibyo zimaze kugeraho zibikesha imyitwarire myiza.
Yakomeje avuga ko hatabura kidobya ariko ko uzagaragaraho imyitwarire nk’iyaranze bamwe na bamwe azabihanirwa mu buryo bugaragarira uri wese mu bihano birimo n’urupfu.
Yagize ati”uzica umuntu, natwe tuzakwica. Nufata ku ngufu uzaraswa.”
Ibi perezida museveni yabivuze anagaragaza uburyo mu gufata ku ngufu umuntu ashobora kwandurizamo undi indwara zica bityo uwanduje undi amufashe ku ngufu nta ho atandukaniye n’umwicanyi bityo nawe akaba agomba kwicwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”ingingo ya 22 mu Itegekonshinga igaragaza ko nta muntu numwe ushobora kuvutswa ubuzima bwe kabone nubwo yaba yarahamwe n’ibyaha mu butabera.”
Leta ya Uganda ni imwe muri leta zoku mugabane w’Afurika zikibarizwamo igihano cy’urupfu.

Iki gihugu cyegeranyije ibyaha bigera kuri 15 birimo ibikomeye n’ibyoroheje ariko bigenerwa ibihano bitandukanye birimo no gufungwa by’igihe kirekire ndetse no kwicwa.
Muri ibyo byaha harimo kugambanira igihugu, ubujura bwitwaje intwaro, kwica wabigambiriye, gucuruza abantu gufata ku ngufu n’ibindi.
Perezida Museveni yavuze ko buri cyaha kizajya gihabwa uburemere n’urukiko ariko ko icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica bigomba kujya na byo bihanishwa urupfu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


