Uganda: Umudepite arashinja Leta kumwiba amafaranga no kumwica urubozo bamumenaho urusenda

Sangiza iyi nkuru

Depite Francis Zaake uhagarariye Agace ka Mityana mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yareze Leta ya kiriya gihugu ayishinja kumukorera iyicarubozo no kumwiba abarirwa muri miliyoni 15 z’amashiringi ya Uganda, harimo no kumukorera ibibi byinshi birimo kumumenaho urusenda.

Depite Zaake yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ku wa 09 Mata, azira guha imfashanyo abatishoboye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yashyizweho na Perezida Yoweri Museveni. Ayo mabwiriza avuga ko umuntu wese wifuza gutanga inkunga yo guhangana na Covid-19 agomba kuyishyikiriza Task Force y’igihugu.

Inyandiko y’ikirego uyu mudepite yashyikirije urukiko isobanura urwo yaboneye ku bamutaye muri yombi ivuga ko yafashwe kinyamaswa.

Inyandiko igaragaza ko nyuma y’uko abashinzwe umutekano basatse urugo rwa Depite Zaake hakagira imwe mu mitungo ye itakara “Yanakorewe iyicarubozo kandi anafungwa iminsi 10 kugeza ku wa 29 Mata, afungiwe ahantu henshi harimo no kuri sitasiyo ya polisi ya Mityana iri ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya, no ku cyicaro gikuru cy’ishami rya Polisi rishinzwe iperereza ryihariye riri i Kireka, muri Irani-Uganda. Iyicarubozo yanarikorewe ari mu ivururo Friendship riri i Naguru no mu bitaro bya Kiruddu.”

Depite Zaake avuga ko Abapolisi bahambiriye umurunga n’umunyururu ku ntebe y’icyuma ya pandagare yamutwaye, ubundi barahamuhambirira.

Nyuma ngo abapolisi batwaye iyo pandagare ku muvuduko wo hejuru, ku buryo imodoka yagonganga akagabanyamuvuduko (dos-d’âne) cyangwa ikinogo na we akisekura kuri ibyo byuma.

Avuga ko yacitse intege mu maguru no mu maboko kubera iyicarubozo yakorewe, akaba asanga ibyo abapolisi bamukoreye byarahungabanyije uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu, byangiza ubuzima bwe, bimutesha agaciro kandi bimutera umubabaro ukomeye ku mubiri no mu mutwe.

Mu kirego cye, Depite Zaake yifuza ko urukiko rutangaza ko ibyo abashinzwe umutekano bamukoreye birimo kumukubita ingumi, imigeri no kumumenaho urusenda, bari babiteguye kandi bikaba byarishe uburenganzira bwe.

Yifuza kandi ko urukiko rwemeza ko bitemewe, kuba iminsi 10 y’agateganyo yafunzwe yarayifungiwe ahantu hatandukanye kandi ntiyemererwe kubona ubuvuzi.

Ikindi ni uko urukiko rutegeka abaregwa kumwishyura indishyi zihariye, ziri rusange kandi ziremereye kubera ibyo bamukoreye.

Abo Depite Zaake arega barimo umushinjacyaha mukuru, Bob Kagarura, umuyobozi wa polisi muri Wamala, Alex Mwiine, Elly Womanya uyobora Polisi muri Mityana, umuyobozi wa SIU (Urwego rushinzwe iperereza ryihariye), Musa Walugembe, umuyobozi ushinzwe ibikorya bya SIU, Hamdani Twesigye, Haruna Mulungi Nsamba na Maj. Gen. Abel Kandiho uyobora CMI.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *