Bwiza
ads

France: Perezida Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 09:27
Iminota 1 yo gusoma
France: Perezida Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko Perezida Macron yanze ubwegure bwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu "bitewe n’uko hakenewe ubuyobozi bw’inzego z’umutekano mu bihe igihugu kirimo".

Nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo rukabije mu mijyi minini y’u Bufaransa ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Ukwakira, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Laurent Nuñez yashyikirije ubwegure bwe Perezida Emmanuel Macron, ariko yanga kubwakira.

Mu ijambo rye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, perezidansi yavuze ko Macron yasabye Nuñez kohereza "uburyo bushya bwo bw’imikorere ku rubuga vuba bishoboka (…) kurwanya abigaragambya".

Perezidansi yavuze ko yanze ubwegure “hashingiwe ku kuba hakenewe ubuyobozi bukomeza akazi bw'inzego z'umutekano muri iki gihe”.

Macron yemeye kandi "kunanirwa kubona ibintu mbere no gukusanya amakuru" byateje imvururu, gusenya no gusahura ubucuruzi bwinshi.

Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yagombaga kuyobora inama yihutirwa y’abaminisitiri kuri iki kibazo kuva 10h00 ku isaha yaho, ari na yo yo mu Rwanda.

Hagati aho, Macron agaruka ku myigaragambyo yo kuwa Gatandatu ku mugoroba wo ku Cyumweru, yavuze ko abigaragambya ari abagizi ba nabi kandi yemeza ko abazafatwa bazakurikiranwa mu butabera.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.