Umusore w’umunyamakuru witwa Allan Mandela, uzwi cyane mu Karere ka Bushenyi, mu burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Gatanu yishwe n’umukobwa w’umukunzi we amutemaguye.
Uyu musore w’imyaka 26 wakoraga inkuru z’imikino bakundaga guhimba Sports King Mateeka, yakoreraga Hunter Radio ikorera mu mujyi wa Rwentuha, muri Igara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Bushenyi.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko yatemwe inshuro nyinshi n’umukunzi we witwa Loyce Tuhaine Imwangire, ubwo barwanaga ninjoro.
Umuvugizi wa polisi muri Bushenyi, Martial Tumusiime, yemeje aya makuru yongeraho ko ukekwa yatawe muri yombi.
Nyakwigendera yasanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ushize ahagana saa kumi n’imwe mu kidendezi cy’amaraso ari mu cyumba cye kiri inyuma y’aho yakoreraga muri Rwentuha.
Tumisiime yagize ati “ Dufite ukekwa muri kasho yacu; twamufatiye ahakorewe icyaha aho yari yifungiraniye,”

Tumusiime yavuze ko ukekwa yari amaze igihe ari umukunzi wa nyakwigendera.
Umuyobozi wa Hunter FM, Rogers Akandwanaho, yavuze ko bombi bari bamaze hafi imyaka ibiri n’igice bakundana, bakaza gutandukana, ariko atari azi ko basubiranye.
Ati “ Nari narababujije kuzana abakobwa mu byumba byabo hafi y’aho bakorera n’ukuntu ukekwa yaje ninjoro simbizi. Twumvise gusa urusaku mu gitondo, yagerageje gucika ariko abakozi banjye baramuhagarika yifungiranira imbere duhamagara polisi iraza iramufata.”

4 Responses
Uganda: Umusore w’umunyamakuru wakoreraga Hunter Radio yishwe n’umukunzi we
Birababaje kweri kwicwa nuwo wari uzeyeho ubuzima, ntakindi twabikoraho ariko bikwiye gusiga isomo rikomeye abantu bagakundana ariko harimo n’amakenga kuko ibiriho ubu biteye ubwoba.Nyagasani amworohereze

Kuryamana mutarashakanye officially bisigaye byitwa “gukundana”.Byerekana ko amategeko y’Imana ntacyo akibwiye abantu.Bajye bibuka ko yashyizeho umunsi izakura ku isi abantu bose bakora ibyo itubuza.