Igipolisi cya Kassanda mu gihugu cya Uganda, cyataye muri yombi umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ashinjwa kwica babyara be babiri. Umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Wamala, Rachel Kawala, aravuga ko abapfuye ari Julius Sebugenyi w’imyaka 15 na Moses Sebuuma w’imyaka 13, bose baba mu Mudugudu wa Kamuli.
Biravugwa ko ukekwa, amazina ye yagizwe ibanga kubera ko akiri munsi y’imyaka y’ubukure, yakubise Sebugenyi inkoni y’icyuma mu mutwe agahita apfa, yarangiza akaniga Sebuuma kugeza apfuye yarangiza agashyingura imirambo yabo.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Independent iravuga ko ifatwa rye ryatewe n’abaturage bakemanze imyitwarire ye babonaga idasanzwe. Kawala akavuga ko mu ibazwa ukekwa yemeye ko yishe babyara be ndetse ajyana abashinzwe iperereza aho yari yahishe imirambo.
Igitangaje, ukekwa yavuze ko yakoresheje ubuhanga bwe mu kurwana yigiye muri filimi amaze igihe kirekire areba mu kwica babyara be. Kawala akaba yahamagariye ababyeyi n’abavandimwe kujya bitondera filimi bereka abana babo mu rwego rwo kwirinda ko ibintu nk’ibi byasubira.


