Umuvugizi wa Burigade ya Masaka muri Uganda, Brigadier Joseph Ssemwanga atarangaza ko bari gukora iperereza ku nyeshyamba zaba ziri gutwara urubyiruko muri kariya gace zikajya kurwigisha kurwana .
Ibi yabitangarije mu munsi mukuru wari wahuriwemo n’igisirikare cya Uganda UPDF ubwo basozaga umwaka, aho yababwiye ko bagomba kuba maso ndetse bakanakangurira abaturage gukaza umutekano kuko hari raporo yabagezeho igaragaza ko umubare munini w’urubyiruko rwo muri kariya gace bamaze kwiyandikisha ngo bajyanwe mu mashyamba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musirikare yakomeje avuga ko hagikomeje gukusanywa imibare y’abana bamaz gutwarwa ndetse n’abandi bamaze kwiyandikisha ariko bataragenda, aho avuga ko ababatwara ari abajya kubahindura intagondwa zizahindukira zikaza kurwanya leta ya Uganda.
Ibi bibaye mu gihe leta ya Uganda imaze iminsi micye yongeye amaraso mashya mu gisirikare cyigihugu, bityo iyi mitwe y’inyeshyamba nayo ikaba iri gushakisha uburyo yakunguka izindi mbaraga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


