Uganda: Vincent Gasana uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe yashimuswe, aricwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Vincent Gasana Kimbugwe uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe bafite inkomoko mu Rwanda yashimuswe n’abantu bataramenyekana, baramukubita bimuviramo urupfu.

Ikinyamakuru Chimpreports gisobanura ko ku wa 5 Mutarama 2023 saa kumi n’imwe, ubwo Gasana yari ku nyubako akodesha, hari umuntu atazi wavugaga Urunyankole wamuhamagaye, amubwira ko yamusanga mu mujyi kuri Sheraton Kampala Hotel.

Ngo Gasana yabanje kubyanga, ariko nyuma aza kwemera, afata moto, imujyana mu mujyi ariko guhera saa mbiri z’ijoro telefone ye ntiyongera kuboneka kuri WhatsApp no ku yindi mirongo.

Mu gitondo cyo ku wa 6 Mutarama 2023, umumotari yabonye Gasana aryamye iruhande rw’umuhanda, yataye ubwenge, bigaragara ko yakubiswe cyane, ni ko guhamagara Polisi, imujyana ku bitaro bikuru bya Mulago.

Inshuti ye yitwa George Mutabazi yatangaje ko ibitaro bya Mulago byamenyesheje Polisi ko Gasana yapfuye mu masaa kumi y’umugoroba wo ku wa 7 Mutarama, azize kuvira imbere mu mubiri.

Frank Gashumba uyobora Akanama k’Abavandimwe ni umwe mu bemeje urupfu rwa mugenzi we, ati: “Nshenguwe no kubamenyesha ko Akanama k’Abavandimwe kabika urupfu rw’umwe mu bagashinze, Bwana Kimbugwe Gasana Vincent. Yarishwe, umurambo we usangwa mu mugende.”

Gasana arashyingurwa ku ivuko mu gace ka Sembabule kuri uyu wa 9 Mutarama 2023.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Uganda: Vincent Gasana uri mu bashinze Akanama k’Abavandimwe yashimuswe, aricwa
    Bamuhe ubutabera bukiye. RIP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *