Leta ya Uganda kuri uyu wa Gatatu yashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bari bamaze igihe bafungiye mu magereza atandukanye ya kiriya gihugu.
Saa tanu z’amanywa ni bwo aba Banyarwanda batandatu n’umwana umwe bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, nyuma y’umunsi umwe bafunguwe n’igihugu cya Uganda.
Inzego z’ubuyobozi muri Uganda ni zo zabazanye, zibashyikiriza iz’u Rwanda zishinzwe abinjira n’abasohoka zahise zibakira mbere yo kubanza kubasuzuma ko nta cyorezo cya Covid-19 barwaye.
RBA yatangaje ko abaganiriye na yo bayibwiye ko muri gereza bari bafungiyemo hari ubwo bakorerwaga ibikorwa bisa nk’iyicarubozo, nko gukubitwa n’ibindi bibabaza umubiri.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko muri barindwi bageze i Nyagatare harimo umwe wagizwe intere ku buryo adashobora kwigenza.
Ni mu gihe u Rwanda rwakunze gushinja Uganda gushimuta abaturage barwo, ikabafungira muri gereza z’Urwego rwayo rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) aho bakorerwa ibikorwa bitandukanye.
Mu bihe bitandukanye bamwe mu Banyarwanda bagiye baza mu gihugu bakubutse muri Uganda, bagiye bashyira mu majwi inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu bazishinja kubakorera ibikorwa bya kinyamaswa.
Leta ya Uganda yakunze guhakana ibyo kwica urubozo Abanyarwanda, gusa ikavuga ko hari abo yagiye ita muri yombi ibakurikiranyeho gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.


