Uganda yataye muri yombi abanyeshuri b’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Uganda hari amakuru yizewe ko kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021, zataye muri yombi abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda; Aimable Ndayishimye na Mary Kabahizi ubwo bari bageze i Mbarara bajya mu Rwanda.

Aimable Ndayishimye na Mary Kabahizi, bari basanzwe biga kuri Kaminuza ya Bugema iri mu Karere ka Luweero, rwagati muri Uganda. Bivugwa ko bafashwe n’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda, CMI, bakaba bafungiwe mu kigo cya gisirikare cya Makenke kiri i Mbarara.

Aba banyeshuri ariko, TNT yatangaje ko bari bafite inyandiko z’inzira bahawe na ambasade y’ u Rwanda mbere yo gufata urugendo berekeza mu Rwanda.

Hari amakuru ko ambasade y’ u Rwanda muri Uganda iteganya kwandikira minisiteri y’ ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu, yamagana uko gutabwa muri yombi kw’abo banyeshuri babiri.

Abanyarwanda mu bihe bitandukanye bagiye bafatirwa muri Uganda, akenshi bikozwe na CMI. Benshi muri bo bakunze kuregwa ibyaha bibiri; kuba u gihugu mu buryo butemewe cyangwa kuba intasi.

Bose bagiye bavuga ko barengana ahubwo bakavuga ko bagiye bahura n’uruva gusenya mu maboko ya CMI. Muri byo harimo: Gukorerwa iyicarubozo, kwamburwa ibyabo n’ibindi. Ibi u Rwanda rwarabyamaganye rusaba abaturage barwo kuba baretse kujya muri icyo gihugu mu gihe ibibazo bitarakemuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *