Ubutegetsi bwa Uganda bwagize icyo butangaza ku byo Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara yavugiye mu rukiko rwa Gasabo ko Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), Brig. Richard Karemire afite yakoranye na we mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikinyamakuru Chimpreports, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, 24 Gicurasi 2019, cyegereye Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire, avuga ko ibi ari ibintu bikwiriye kuganirwaho mu nzira za demokarasi.
Ati “ Twafashe inzira za dipolomasi kuri iyo ngingo. Dufite uburyo busanzwe buriho bwo kuba twaganira kuri ibyo bibazo n’ibindi.”
Karemire utigeze agira icyo akomozaho ku bivugwa na Sankara, yakomeje agira ati ” Amasengesho yacu ni uko iki kibazo cyaguma mu mujyo wa dipolomasi. Dufite ejo hazaza hateguye neza. Ntidushobora kuba bamwe mu bashobora kuba imbogamizi ku kwishyira hamwe.”
Brig. Abel Kandiho aza ate muri iki kibazo cya Sankara?
Izina rya Brig. Kandiho ryatangiye kumvikana mu rubanza rwa Sankara kuwa 23 Gicurasi 2019.
Sankara we ubwe yabwiye urukiko ko muri Werurwe yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye ngo harimo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.
Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubasha kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/05/23/nsabimana-callixte-sankara-yasobanuye-uko-abayobozi-bu-burundi-na-uganda-bafasha-fln/
Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig. Gen. Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.
Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabé bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.
Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.


