Uganda yemeje ko u Rwanda ruyishyigikiye mu rugamba irimo rwo gutsinsura ADF

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ishyigikiwe n’u Rwanda mu bikorwa ingabo zayo zirimo byo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa ADF.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Henry Oryem Okello, mu kiganiro na Televiziyo ya NTV.

Minisitiri Oryem yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu basabye kubashyigikira.

Ati: “Twabonye ubufasha bwa Kenya n’ibindi bihugu. Ntabwo twahise tubona igisubizo cy’ako kanya k’u Rwanda, ariko turabizi ko bari ku ruhande rwacu.”

Mu gitondo cyo ku wa 30 Ugushyingo 2021 ni bwo Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza RDC zatangiye kugaba ibitero by’indege n’imbunda ziremereye kuri ADF.

Ni bitero byagabwe ku birindiro bine bya ADF muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Ingabo za RDC zivuga ko izidasanzwe (special forces) z’ibihugu byombi ari zo zagabye ibi bitero ndetse ko zizakomeza guhiga abarwanyi ba ADF kugeza zitsinsuye burundu uyu mutwe w’iterabwoba.

Mu ntwaro zakoreshejwe harimo indege z’intambara za Uganda za Sukhoi 30 zizwiho kunyaruka, zikaba zararashe ku birindiro bya ADF mu mashyamba ya Irumu na Erengite zigambiriye kubisenya no kwica Komanda w’uriya mutwe witwa Musa Baluku byakekwaga ko ari ho aba.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ababa bapfiriye muri iki gitero cyangwa abakomerekeyemo, cyangwa ibyangirikiyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *