Uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yagendereye u Rwanda rwihishwa

Sangiza iyi nkuru

Daniel Chapo uhagarariye ishyaka Frelimo riri ku butegetsi muri Mozambique mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi gutaha k’Ukwakira, aherutse kugirira uruzinduko rw’ibanga i Kigali.

Ku wa 15 Kamena uyu mwaka ni bwo Chapo uhabwa amahirwe yo kuba Perezida mushya wa Mozambique yaje mu Rwanda atwawe n’indege yigenga (Jet PrivĂ©), nk’uko Africa Intelligence ibivuga.

Ni uruzinduko rutigeze rutangazwa, haba ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ndetse n’iya Mozambique.

Muri uko kwezi Chapo yagiriye izindi ngendo mu bihugu bya Tanzania na Portugal, gusa izi ngendo zombi zatangajwe ku mugaragaro.

Uyu mugabo amakuru avuga ko aza i Kigali yari atwawe n’indege ya sosiyete yitwa Comair Flight Services (CFS) yo muri Afurika y’Epfo. Ni indege yari itwawe n’abapilote babiri: Simon W. na Ian V., ikaba yarageze i Kigali ivuye i Pemba mu ntara ya Cabo Delgado.

Daniel Chapo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Frelimo mu buryo bw’inzibacyuho, mu rugendo rwe i Kigali nta wundi muntu wo muri ririya shyaka wari umuherekeje, yemwe ngo nta n’umuntu wo muri Perezidansi ya Mozambique bari kumwe.

Icyakora amakuru avuga ko yari hamwe n’abantu babiri bonyine bari bagize Protocole ye, barimo uwitwa FernĂŁo RomĂŁo na Ana Celeste Assamu.

Bivugwa kandi bakigera i Kanombe ku kibuga cy’indege batigeze banyura mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, ko ahubwo Chapo yahise ajya guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umuhuro uyu munyapolitiki yahuriyemo na Perezida Kagame bonyine, ndetse ngo ibiganiro bagiranye nta musirikare n’umwe wo mu ngabo z’u Rwanda cyangwa umukozi w’urwego rushinzwe iperereza wigeze abikurikirana.

Icyakora ni ibiganiro amakuru avuga ko byibanze ku kibazo cy’umutekano wo mu ntara ya Cabo Delgado.

Iyi ntara yo mu majyaruguru ya Mozambique kuva muri 2021 u Rwanda ruyifitemo abasirikare n’abapolisi babarirwa mu 4,000 nyuma yo kuboherezayo ku busabe bwa Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.

Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado zagiyeyo mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.

Africa Intelligence ivuga ko guhura na Daniel Chapo wari umwanya mwiza kuri Perezida Paul Kagame wo kumenya bihagije uriya munyapolitiki usanzwe atazwi cyane haba imbere muri Mozambique ndetse no hanze yayo.

Ni mu gihe kandi u Rwanda rwifuza kumenya niba umutekano rumaze kugarura muri Cabo Delgado uzakomeza gusigasirwa nyuma y’amatora ateganyijwe mu Ukwakira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *