Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yagaragaje ko ashyigikiye ko umutwe wa M23 winjizwa muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi, nyuma y’umusaruro avuga ko umaze kugerwaho mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mata 2023.
Kuri ubu mu burasirazuba bwa RDC hamaze kugera Ingabo z’ibihugu bitandukanye by’akarere zagiye mu butumwa bwo kuhagarura amahoro (EACRF).
Ibihugu byamaze kohereza Ingabo zabyo birimo Kenya, u Burundi, Uganda ndetse na Sudani y’Epfo Ingabo zayo zageze i Goma kuri iki cyumweru.
Kenyatta yavuze ko uku kohereza Ingabo muri Congo byahuriranye no kuba M23 yaramaze kuva mu bice bitandukanye nka Mushaki, Kilolirwe na Kitshanga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zishinzwe ubugenzuzi mu karere.
Muri Teritwari ya Rutshuru M23 kandi yavuye mu mujyi wa Bunagana, ndetse uyu mutwe uranateganya kurekura agace ka Kiwanja bitarenze tariki ya 15 Mata.
Bijyanye n’intambwe ikomeje guterwa, Uhuru Kenyatta yagaragaje ko ashyigikiye ko M23 yakwinjizwa muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi Leta ya Congo isanzwe ihuriramo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo.
Yunzemo ati: “Ni ingenzi. Intambwe imaze guterwa iranerekana ko indi mitwe yitwaje intwaro kuri ubu irimo kubahiriza amabwiriza ya gahunda ya Nairobi kandi birasa n’aho ishobora kongerwa mu nzira ya gahunda y’ibiganiro bya Nairobi mu gihe kiri imbere.”
Kenyatta yunzemo ko yiteguye gukomeza kuvugisha inzego zitandukanye bireba yaba iza Politiki na gisirikare, kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu wahoze ari Perezida wa Kenya yagaragaje ko ashyigikiye ko M23 yinjizwa mu biganiro, mu gihe Leta ya Congo yari yarabihejemo uyu mutwe yita uw’iterabwoba.
Kinshasa imaze igihe ivuga ko izahurira na M23 mu biganiro mu gihe cyonyine uyu mutwe waba uhagaritse imirwano n’Ingabo zayo ndetse ukava mu bice bitandukanye usanzwe ugenzura.


